Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania wamenyekanye cyane nka Mr Blue yatangaje ko indirimbo zivuga ku rukundo asanga zitakiri mu bimushishikaje muri iyi minsi ndetse ko yazirekeye Alikiba na Diamond Platnmuz.
Ni mu kiganiro umuhanzi Mr Blue yagiranye na Bongo5 aho yavugaga byinshi ku mpinduka z’umuziki we maze yemeza ko we yarekeye Diamond na Alikiba indirimbo z’urukundo kuko yazirambiwe ndetse asanga zikundwa n’abagore n’abakobwa gusa.
Ngo indirimbo z'urukundo yasanze ari iz'abagore n'abakobwa gusa
Yagize ati “Indirimbo z’urukundo ndabizi zikundwa n’abagore n’abakobwa, ibyo njyewe rero nabivuyemo, ubu nsigaye ndirimbira abagabo. Injyana zivuga ku rukundo nazihariye Diamond na Alikiba”.
Ngo aba basore nibo yahariye indirimbo z'urukundo
Uyu musore avuga kandi ko uretse n’ibyo indirimbo nk’izo ngo yarazikoze bihagije ntagikeneye gukomeza kuzirirmba ngo yarabirambiwe.
Mr Blue yamenyekanye mu myaka yahise mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo iyitwa Kiss Kiss, Mapozi, n’izindi nyinshi.
Reba hano indirimbo "Mapozi" ya Mr Blue
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO