Bitandukanye n’ubushize ubwo iri rushanwa ryabaga ubu hamaze kubamo impinduka dore ko buri gihugu mu bigize East Africa cyamaze gushyirirwaho icyiciro cy’indirimbo yakunzwe muri buri gihugu aha indirimbo zirindwi z’abanyarwanda akaba arizo ziri guhanganira igihembo cy’indirimbo ikunzwe mu Rwanda mu marushanwa ya Hipipo Music Awards.
Iri rushanwa ritegurirwa mu gihugu cya Uganda rigiye kuba ku nshuro ya gatanu amatora y’indirimbo zizajyamo yatangiye tariki 4 Ukwakira 2016 kugeza tariki 15 Ugushyingo 2016. Aya matora akorwa n'abaturage yasize ku ruhande rw’u Rwanda hahatana indirimbo zirindwi z’abahanzi batandatu barimo The Ben ufitemo ebyiri, Charly na Nina, Bruce Melody, Dj Pius, Urban Boyz ndetse na Knowless aba bakaba aribo bahatanira igihembo cy’indirimbo ikunzwe mu Rwanda binyuze mu matora aho abafana aribo bagira ijambo rya nyuma muri aya matora.
Abahanzi baririmbye indirimbo zihatanira igihembo cya Hipipo Music Awards
Indirimbo z’aba bahanzi zihatana mu cyiciro cya The Song Of The Year Rwanda ni; Indoro ya Charly na Nina bafatanyije na Big Fizzo, Turaberanye ya Bruce Melody, Rwanda ya Urban Boyz, Agatako ya Dj Pius afatanyije na Chameleone, Only You ya Ben Kayiranga yakoranye na The Ben, Ko nashize ya Knowless ndetse na Habibi ya The Ben. Izi uko ari indirimbo zirindwi zikaba arizo ziri guhatanira iki gihembo bya Hipipo Music Awards 2017.
KANDA HANO UBASHE GUTORA INDIRIMBO YAKUNYUZE
Indirimbo izatsinda dore ko n’amatora yahise atangira nyirayo azashyikirizwa igihembo mu birori bikomeye bizaba tariki 4 Gashyantare 2017 muri Kampala Serena Hotel. Tubibutse kandi ko umwaka ushize abahanzi b’abanyarwanda bari bitabiriye iri rushanwa bahuriye mu cyiciro cya East Africa Super Hit aho indirimbo zabo zari zihanganiye n'izindi zo mu karere bikarangira zitabashije gutsindira ibi bihembo dore ko igihembo cyegukanywe na Diamond mu ndirimbo yitwa 'Nana'.
TANGA IGITECYEREZO