RURA
Kigali

Impinduka ku rugendo rwa The Ben, amahirwe akomeye ku batuye Rubavu n’ahandi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2017 9:15
11


Amakuru yari ahari ni uko The Ben azava mu Rwanda tariki 16 Mutarama 2016 akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye atuye ku mpamvu z’ubuzima n’amasomo, gusa iby’uru rugendo byamaze guhinduka kuko uyu muhanzi agomba gukorera ibindi bitaramo mu Rwanda nyuma yo kumvikana n’abari kumufasha mu bikorwa bye.



Amakuru inyarwanda.com yamaze kumenya ni uko The Ben yamaze kumvikana n’imwe mu masosiyete y’itumanaho ya hano mu Rwanda binyuze muri EAP ari nayo imufiteho ubushobozi dore ko ari nabo bamuzanye, bakaba barahamije gahunda yo gukora ibindi bitaramo muri zimwe mu ntara z’u Rwanda, gusa kugeza ubu amakuru arambuye kuri ibi ntaratangazwa.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegeragezaga kuvugana  n’ubuyobozi bwa EAP ngo bagire byinshi batangaza kuri aya makuru bavuze ko ntakintu batangaza kuri ibi kuko hari byinshi byo kubanza gukemuka, umwe mu bakozi ba EAP yatangarije Inyarwanda.com ko aya makuru azamenyekana mu minsi iri imbere.

the benThe Ben yaje mu Rwanda aho yari yitabiriye igitaramo cya East African Party

Amakuru umunyamakuru wa Inyarwanda.com akura ahantu hizewe ni uko The Ben agomba gutangira ibitaramo byo mu ntara, ndetse mu minsi ya vuba hakaza kuba ikiganiro n’abanyamakuru cyo kubasobanurira byinshi kuri iyi gahunda, andi makuru yizewe ni uko intara ubu yamaze kwemezwa ari Uburengerazuba mu karere ka Rubavu ahagomba kubera ikindi gitaramo cya The Ben gusa amatariki yo ntarashyirwa hanze. Ibi bitaramo bya The Ben byo mu ntara bikazarangira mbere y’ukwezi kwa Gashyantare dore ko muri uko kwezi uyu muhanzi afite igitaramo mu Busuwisi.

REBA HANO IGITARAMO GIKOMEYE THE BEN YAKOREYE I REMERA MURI PARKING ZA SITADE AMAHORO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki8 years ago
    Huuu rahirako AMERCA itamwihindutse ubundi iyo widecraye nkimpunzi kirazira gusubira mugihugu cyawe utarabona ubwene gihugu bwigihugu wahungiyemo niyo mpamvu mwabonye theben abanza guca ibugande agafata rwandair . Byambabaza warahururiye hit maze ntusubireyo . Wahita ucika amazi ukumirwa
  • Abou8 years ago
    Wowe wiyise kiki. Abanyeshyari bazahoraho. Niba yaranyuze uganda ikibazi kiri hehe icyangombwa suko yageze myrwagasabo? Biriya bikora bose kandi kuba yarigize impunzi nuko aribwo buryo abawest bashizeho bworoshye bwo gutura iwabo
  • Jones.8 years ago
    kiki, wen u have as much talent as ben does, you are provided what they call ..mind yo gaddam business.haaaaa. cant wait for the song..hit me please.
  • Mahoro8 years ago
    Inkuru zuyu nawe turazihaze syiii
  • Babou ch 8 years ago
    Nukuri hari abantu bagira ishyari batishimira ibikorwa byandi the ben niba atarabona ubwene gihugu nibintu bisanzwe guca UG abi Burundi cg Congo baca murwanda bagashaka uburyo bakwinjira mubihugu byabo... the Ben ntabwo arumuntu ukomeye cyane byatuma America ihaguruka yinjiye mu rwanda ariko abanyeshyari babaho babihagurukamo....ahubwo miyurire rutema ikirerere cg c ninde wabonye ibyangombwa yaziyeho koko
  • N Felix Aka The Ben8 years ago
    yewe kiki urabeshyera ubusa ntuzagera aha the ben wagashyano we uwakunyereka wasanga nta nibiro 20kg ufite
  • Lina8 years ago
    Nkuko babeshyera abandi muri imigration. Ndazindukurayo najye mbabwire ibye. Niba yarahunze amategeko ni amwe kuri twese. Ejo rero nzaba ngeze kuri immigration office. Ni mukagire ngo abantu turi ibicucu. Ubundi se yahunze iki. Simbona yarakiriwe nku mwami mu Rwanda. Lets us work on it!
  • KGB8 years ago
    Hahahhaaaa Lina urakagoryi gusa ishyari ryara kwishe washyano weeee hamwe nuy ngo Nimahoro muraga puuuuuu mugani waya ndirimbo ya KGB bibi muramashyano mwishwe ni shyari kd wasanga musa nkanyirazange mureke umwana yibereho ibye ntibibareba mwa nkangu mwe
  • bur8 years ago
    ariko mugira itiku shahu wagirang nimwr mwasinye kuri passport ye hhh
  • sandra8 years ago
    Ariko the Ben yabatwaye iki koko ko ntawe yishongoraho cg ngo asuzugure mumuhora iki? The Ben ntakibazo afitanye no Rwanda iyo akigira aba yarashikiye muri gereza iki ndi Kandi akunda urwanda. The Ben Tera imbere rata abanyamashyari biyahure
  • Claire8 years ago
    Imana ibane nawe muri gahunda zose ufite gukora mu gihugu cyawe kandi nusubirayo uzagende amahoro. May God protect u



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND