Mu minsi ishize ni bwo byamenyekanye ko Umuhoza Sharifah umwe mu bisonga bya Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2016 ndetse akaba na nyampinga wakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016 agiye gukora ubukwe. Kuri ubu amakuru mashya ahari ku bukwe bw’uyu mukobwa ni uko impapuro z’ubutumire zamaze kugera hanze.
Muri Mutarama 2018 ni bwo umusore uzwi nka Thierry Niyonteze yambitse impeta Miss Sharifah Umuhoza amusaba ko yazamubera umufasha. Nyuma yo kubyemererwa hahise hatangira imyiteguro yimbitse y’ubukwe bw'aba bombi icyakora ikajya ikorwa mu ibanga rikomeye cyane ko amakuru y’ubukwe bwabo yari arinzwe. Mu bucukumbuzi bwa Inyarwanda.com twatahuye ko ubu bukwe buzaba muri Nyakanga 2018.
Impapuro z'ubutumire mu bukwe bw'uyu muryango mushya zamaze kugera hanze
Nk'uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire zamaze guhabwa bamwe mu ba hafi b’umuryango wa Sharifah ndetse n’umugabo we ngo imihango yo gusaba no gukwa itegerejwe tariki 1 Nyakanga 2018 mu karere ka Musanze. Mu gihe ubukwe nyiri izina buteganyijwe tariki 14 Nyakanga 2018 mu birori bizabera mu karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya ahitwa Ineza Garden.
Muri Mutarama ubwo Miss Sharifah yambikwaga impeta n'umukunzi weMiss Umuhoza Sharifah yabaye Igisonga cya 4 cya Nyampinga w'u Rwanda 2016 ndetse anaba Miss Popularity
TANGA IGITECYEREZO