Kigali

Miss Rwanda 2017: Hatangajwe igihe abazahatanira ikamba bazatangira kwiyandikishiriza n'ibisabwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2016 18:09
6


Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yamaze gutangaza igihe cyo gutangira kwiyandikisha ku bakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Nyampinga w'igihugu mu mwaka wa 2017, aho kwiyandikisha harebwa ibisabwa umukobwa wese wifuza kujya muri iri rushanwa ry’ubwiza.



Ni ku nshuro ya Gatandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagiye gutoranywa Nyampinga uhiga abandi uburanga mu gihugu akazaba asimbura Miss Rwanda 2015 Mutesi Jolly wananditse amateka akaba nyampinga wa mbere u Rwanda rwagize witabiriye amarushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w'isi(Miss World) nubwo atagize amahirwe yo kuryegukana.

Amakuru umunyamakuru wa Inyarwanda.com akesha umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné ni uko kwiyandikisha bitangira kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2016. Nkuko byagenze ubushize byitezwe ko umukobwa uzatorwa nka Nyampinga w’u Rwanda azasinya imihigo agaragaza ibyo yiyemeje kuzakora mu gihe cy’umwaka azamarana ikamba mu gihe ubu hitezwe kureba niba Mutesi Jolly nawe azamurikira abanyarwanda uko yesheje imihigo yasinyiye agihabwa ikamba.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiraga na Ishimwe Dieudonne yamubwiye ko atari byinshi byahindutse ku irushanwa dore ko byinshi bizaba bisa nibyabaye kubabanje, aha  kwiyandikisha nibitangira bizaba bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda kuva tariki 29 Ukuboza 2016. Intara enye n’Umujyi wa Kigali zizatoranywamo abakobwa batanu, bose hamwe bakaba 25 bazatoranywamo abazajya mu mwiherero (boot camp).

miss rwandaNyampinga uzatorwa 2017 azaba asimbuye Mutesi Jolly wegukanye iri kamba 2016

Ingengabihe y’iri rushanwa ikubiyemo igihe aba bakobwa bazatangirira igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara zose mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 n’izindi gahunda zose z’iri rushanwa ntirasohoka ariko mu minsi ya vuba cyane iyi ngengabihe turaba twayibagejejeho.

Ibisabwa uwiyandikisha:

-Kuba ari Umunyarwandakazi
-Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
-Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye
-Kuba azi kuvuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa
-Kuba afite uburebure guhera kuri metero 1,70
-Kuba afite hagati y’ibiro 45 na 70
-Kuba atarigeze abyara
-Kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe aramutse atowe
-Kudashaka umugabo mu gihe akiri Nyampinga
-Kuba yiteguye guserukira u Rwanda igihe cyose ahamagawe
-Kuba yiteguye gukurikiza amabwiriza n’amategeko agenga Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Nimukomeze mwongere uturaya
  • 8 years ago
    jjj
  • 8 years ago
    jjj
  • 8 years ago
    mushiremo kuba avuka mu ntara yifuza guhagararira cg ababyeyi barahabaye mu gihe kitari hasi y'imyaka 10
  • Moses8 years ago
    Kuba ari Isugi! Iri tegeko murishyizeho mwazategereza abaza kwiyandikisha,mukaririmba urwo mubonye nyuma yo kubura numwe!
  • twagirayexu jbosco8 years ago
    ok nibeza pe ariko barusheho guteza imbere igihugu cyacu barushe ibindi bihugu tubarinyuma



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND