Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2015 kuri The Mirror Hotel i Remera kuva isaa tatu z'umugoroba, hateguwe ibirori byo guhemba indirimbo nyarwanda ebyiri nziza kandi zakunzwe.Hazahembwa iyakunzwe cyane mu kwezi k’Ugushyingo 2015 ndetse n’indi yakunzwe mu kwezi k’Ukuboza 2015.
Iki gikorwa ngarukakwezi kitwa “The Iwacu Night”cyo guhemba Video zakunzwe, gitegurwa na Bruco motion isanzwe itegura ikiganiro 10 Zikunzwe kimaze umwaka gica kuri Tv10. Ku nshuro ya gatanu Bruco Motion igiye guhemba indirimbo z’amashusho zahize izindi mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza 2015.
Kuva muri Kamena 2015 ubwo Bruco Motion yatangizaga iki gikorwa, indirimbo za Video enye zimaze guhembwa hari; Ndakabya ya Christopher, Soroma Nsorome ya Urban Boys, Ntibyambaho ya Two 4Real ft Ziggy 55 na Pole pole ya Allioni ft Danny Nanone yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza mu kwezi k’Ukwakira 2015.
Allioni niwe uheruka kwegukana igihembo cy'indirimbo nziza y'amashusho
Ishimwe Bruce uhagarariye Bruco Motion itegura iki gikorwa “The Iwacu Night” yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma yo guhemba Video nziza zo mu kwa 11 no mu kwa 12, mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 bazahemba indirimbo ya Video yakunzwe cyane mu mwaka wa 2015.
Ndakabya ya Christopher niyo yahembwe bwa mbere muri The iwacu Night
Abahanzi bakomeye n'abandi bantu b'ibyamamare bitabira iki gikorwa
Muri iki gikorwa habembwa indirimbo yahize izindi buri kwezi hamwe n’abayobora bakanatunganya izi ndirimbo (Director).The Iwacu Night igiye kuba ku nshuro ya gatanu, ibihembo bizatangwa na DSTV. Umuhanzi uzataramira abazitabira ibyo birori ni Mico The Best. Kwinjira muri iki gikorwa ni 5000Frw k’umuntu umwe.
Ishimwe Bruce yakanguriye abashoramari n’abandi baterankunga ko igihe kigeza bagashora imari mu muziki nyarwanda mu rwego rwo kuwutera inkunga no kuwushyigikira ugatera imbere ukagera ku rwego mpuzamahanga.
Urutonde rwa Video zitorwamo iy’ukwezi kwa 10 ndetse n’ukwa 11/2015(October/November)
▶Naramukundaga by King James/Directed by Meddy Saleh
▶Kitoko - Urankunda Bikandenga / Directed by Cedric
▶Ndaza by Uwizihiwe Charles / Directed by B Jack
▶Vuba Vuba by Zizou ft All Stars / Directed by Clement
▶Ntukijijishe by Gretta / Directed by Mariva
▶Ndakwikundira by Cassa / Directed by Ganza
▶We are one by TBB/Directed by Methode
▶Go with me by Jay Polly / Directed by Meddy Saleh
▶Injyana by Buravan ft Umutare Gaby / Directed by Rday Musa
▶Tekana by Senderi International Hit / Directed by Mariva
▶Uranzi By M-izzo / Directed by H.Youssouf
▶Rihanna by Riderman ft Urban boys / Directed by Mariva
▶Uzamubwire by Dream Boys / Directed by Meddy Saleh
▶VOTE by The Benqs ft Dany Nanone Directed by kenzy
▶Simparara by mico ft urban boys Directed by Mariva
▶Shuguli by Edouce by Edouce Softman Directed by Mariva
▶Today is my day by Bac T ft Pacson directed by Fayzo Pro.
▶African Boys by Lavenda directed by Herve
Uko zitorwa; Ujya ahandikirwa ubutumwa muri telephone yawe ukandika "ZIKUNZWE - izina rya Video - Umuhanzi ukohereza ku 5000 , ukaba uhaye amahirwe iyo ndirimbo kuba yajya mu zihatanira kuza mu 10 Zikunzwe ari nazo zivanwamo iyahize izindi mu kwezi runaka.
TANGA IGITECYEREZO