Hashize iminsi itari mike Miss Uwase Honorine wamamaye nka 'Igisabo' yerekeje muri Philippines aho yagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya 'Miss Earth 2017'. Kuri ubu hatangiye gushakishwa uzegukana ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ‘Miss Earth Photogenic 2017’ ahatangiye amatora ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri ubu uyu mukobwa umaze iminsi muri iki gihugu cya Philippines aho ari guhatanira ikamba akeneye ubufasha bwa buri munyarwanda ku buryo yahera kuri iri yambara, Miss Igisabo kumutora nk’umukobwa uberwa n’amafoto uhiga abandi ni ukujya ku rukuta rwa facebook rw’iri rushanwa (Facebook page) ugashaka ahari ifoto ye ugakora Like ubundi ugakora Share.
Dore uko amatora ahagaze
TORA MISS 'IGISABO' UKORESHEJE TWITTER
Nyuma y’ibi kandi ushobora kumuha amahirwe unyuze ku rubuga rw’iri rushanwa aho ubona inzira ya bugufi wacaho ukora Tweet y’ifoto ye nabwo ukaba umuhaye amahirwe yo gutsindira ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Earth 2017, iri rikaba rimwe mu makamba atangwa ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa.
BASHA GUTORA MISS UWASE HONORINE UNYUZE KURI FACEBOOK
Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Miss Igisabo ahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya 'Miss Earth 2017' nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga ushyigikiwe kurusha abandi 'Miss popularity' mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda 2017.
Biteganyijwe ko uzegukana ikamba rya Miss Earth 2017 azamenyekana tariki 4 Ugushyingo 2017.
Iyi niyo foto ya Honorine iri aho wamutoreraHonorine uhagarariye u Rwanda yagezeyo yaranamenyereye kuri ubu akeneye gushyigikirwa n'Abanyarwanda
TANGA IGITECYEREZO