Mu minsi ishize ni bwo Knowless Butera yerekeje muri Tanzania aho yamaze iminsi akora ibikorwa binyuranye ariko byiganjemo ibya muzika nkuko yagiye abitangariza Inyarwanda.com akavuga ko yari mu kazi ka muzika icyakora akirinda gutangaza umuhanzi bari gukorana wo muri Tanzania. Kuri ubu Knowless yatangaje umuhanzi wo muri Tanzania bakoranye.
Atangaza umuhanzi bakoranye, Butera Knowless yagize ati” Nshimishijwe kubamenyesha ko ngiye gushyira hanze indirimbo yanjye ya mbere muri 2018…” Nkuko yakomeje abitangaza Butera Knowless yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya yitwa Darling akaba yarayikoranye n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania uririmba injyana ya R&B witwa Ben Pol.
Ben Pol ni umuhanzi uzwi cyane muri Tanzania akaba yaratangiye umuziki 2009 kugeza ubu akaba agikora. Umwaka ushize wa 2017, Ben Pol yakoze indirimbo zinyuranye zirimo ‘Phone’ yakoranye na Mr Eazy ndetse n’iyitwa Muziki yakoranye na Darassa ikaba yarasohotse muri 2016. Ben Pol ubusanzwe witwa Benard Michael Paul Mnyang'anga ni umwe mu baririmbyi beza b’injyana ya R&B Tanzania ifite akaba umusore w’imyaka 28.
Iyi ndirimbo nshya ya Butera Knowless nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com irajya hanze umunsi uwo ariwo wose cyane ko ibyumweru bibiri yari yahaye Inyarwanda.com ubu kimwe cyamaze kuvaho. Nyuma y’iyi ndirimbo uyu muhanzikazi agomba gusubira muri Tanzania aho azaba agiye kwamamaza iyi ndirimbo mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu cy’abaturanyi.
TANGA IGITECYEREZO