Uko bwije n'uko bukeye, umuziki w'u Rwanda ugenda urushaho kwaguka bijyanye n'impano nshya ugenda wunguka. Kuri ubu, umuhanzi Simpo Savior yamaze kumurika abaraperi b'amazina mashya ariko kandi batanga icyizere.
Ni abaraperi bakizamuka bumvikana mu ndirimbo bise "Simpo Planet Cypher 2025," imaze micye igiye ahagaragara. Iyi ndirimbo yakorewe muri Simpo Planet label ya Ras Simpo Savior, iri mu njyana ya Hip hop ikaba ihuriwemo n'abahanzi bo muri Label ndetse n'izindi mpano nshya mu matwi y'abanyarwanda.
Nk'uko yabitangarije InyaRwanda, Simpo Savior yavuze ko iyi ndirimbo nshya yakozwe n'umwe mu ba-Producers b'abahanga kandi bamaze igihe mu muziki, DJB, wanakoze indirimbo zakanyujijeho nka Zubeda yahuje Kamichi na The Ben, More fire ya Bact na TMK wo muri Tanzania n'izindi. Ni mu gihe amashusho yo yatunganijwe na EMY Z (26Iron) na we wagize uruhare runini mu ndirimbo zakanyujijeho mu bihe byatambutse.
Simpo Savior kandi yaboneyeho no gutangaza ko ari gukorana na DJB kuri Album ye ya 3 yise 'Regeneration,' ikubiyeho indirimbo ziganjemo ize wenyine.
"Simpoplanet Cypher 2025," yumvikanamo abahanzi batanu barimo Skilibombe usanzwe uri no muri Label, Mclay umukobwa umwe rukumbi wumvikanamo, Jamin97, Loudkeyz na Mountain killer bafite impano zikwiye guhangwa amaso.
Simpo yavuze ko yahurije aba baraperi mu ndirimbo imwe mu rwego rwo kumurika impano nshya zitandukanye n'izo afite muri Label ye.
Simpo Savior yamurikiye u Rwanda abaraperi bashya
Mclay ni umukobwa umwe rukumbi wumvikana mu ndirimbo nshya yahuriyemo n'abandi baraperi bakizamuka
Loudkeys ni umwe mu bahanzi bari muri iyi ndirimbo kandi bakwiye kwitegwaho byinshi mu gihe kiri imbere
Skilibombe
Mountain Killer
DjB wabyaranye na Dabijoux yagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo yahuje abaraperi bashya
Simpo Savior yavuze ko yahuje aba bahanzi mu rwego rwo kumurika impano nshya, anateguza album nshya
Kanda hano urebe indirimbo "Simpo Planet Cypher 2025" yahuje abahanzi bashya
TANGA IGITECYEREZO