Kayitesi Sonia wamamaye nka Dj Sonia yatangajwe nka Dj wihariye uzavanga imiziki mu birori ‘Amore Valentine’s Gala’ bigiye kuba ku nshuro ya mbere bizaririmbamo abahanzi barangajwe imbere na Kidum Kibido ukorera umuziki muri Kenya.
Ibi birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 14 Gashyantare 2025, ndetse byahujwe no kwizihiza Umunsi w’abakundana uzwi nka Saint- Valentin wizihizwa hirya no hino ku Isi.
Dj Sonia yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyatantare 2025, yiyongera kuri Kidum, Alyn Sano ndetse na Ruti Joel bazasusurutsa abazitabira ibi birori.
Uyu mukobwa yakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo n’ibirori bikomeye, cyane cyane mu mupira w’amaguru wagiye uhuza amakipe akomeye mu Rwanda.
Ushingiye ku biciro by’amatike byatangajwe byo kwinjira muri ibi birori, bigaragara ko itike ya menshi ihagaze Miliyoni 1 Frw, ni mu gihe iya make ihagaze ibihumbi 50 Frw.
Ameza y’abantu ya Miliyoni 1 Frw agizwe na ‘Couple’ eshatu, bivuze ko ni abantu batandatu baguze itike imwe. Bazahabwa ‘Champagne’, ‘Heness’ imwe ndetse n’ibinyobwa bidasindisha, amazi cyangwa se Fanta, bitewe n’icyo buri umwe ashaka, ndetse n’ifunguro.
Ameza y’ibihumbi 500 Frw (Table), izaba ariho ‘Vin Mousse’ ndetse na ‘Chivas’, ndetse n’ibindi binyobwa bitarimo umusemburo kandi bazahabwa n’icyo kurya.
Abazagura itike y’ibihumbi 80 Frw, bazahabwa na ‘Vin Rouge’ ebyiri ku muntu ubyifuza ndetse bazahabwa n’ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, agahabwa n’amafunguro.
Ni mu gihe uzagura itike y’ibihumbi 50 Frw, azahabwa ‘Biere’ esheshatu, ikirahure kimwe cya Vin ndetse n’amazi cyangwa se Fanta.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira Saa Kumi n’Ebyiri gisozwe Saa Sita z’ijoro. Kandi hazatangwa ‘Cadeux’ ushobora guha umukunzi wawe.
DJ Sonia, amazina ye nyakuri ni Sonia Kayitesi, ni umwe mu ba-DJ b'abagore bakunzwe mu Rwanda. Yavutse ku itariki ya 31 Ukwakira 1998 mu Karere ka Huye, akaba umukobwa wa Pio Nkubito na Mathilde Mukarutesi.
Yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu mwaka wa 2019, aho yacurangaga muri "Silent Disco" ku Kimironko.
Dj Sonia yacuranze mu bitaramo bitandukanye bikomeye, birimo Silent Disco, Decent Entertainment, Giants of Africa, The Hill Festival, ndetse no mu mahoteli atandukanye.
Uyu mukobwa yanacuranze mu mikino ikomeye nka Women's Afrobasket Rwanda 2023 na FIBA World Cup. Yagaragaye kandi mu birori byo Kwita Izina, aho yatanze umusanzu we mu birori byo kwita amazina abana b'ingagi, acuranga ibihangano binyuranye.
Mu Gushyingo 2024, DJ Sonia yegukanye igihembo cya "DJ w'umwaka" mu bihembo bya Zikomo Africa Awards byabereye muri Afurika y'Epfo, ahigitse abo bari bahanganye baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Nubwo yahuye n'imbogamizi zitandukanye mu rugendo rwe nk'umwe mu ba-DJ b'abagore bake mu Rwanda, DJ Sonia yakomeje kwitwara neza no kwagura impano ye, akaba ari umwe mu ba-DJ bakunzwe cyane mu gihugu.
Azwiho kandi kugira umwihariko mu myambarire no mu kumurika imideli, bikaba byaramufashije kwigarurira abakunzi batandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Dj
Sonia azasusurutsa abazitabira ibirori ‘Amore Valentines’ Gala’ bizaba tariki
14 Gashyantare 2025
Dj Sonia agiye kongera gucurangira abakunzi be mu birori bizabera muri Camp Kigali
Kuva mu myaka itanu ishize, Dj Sonia yacuranze mu bikorwa bikomeye byabereye mu Rwanda
Ibi birori bizaririmbamo Kidum, Juno Kizigenza ndetse na Alyn Sano, bizaba bibaye ku nshuro ya mbere
TANGA IGITECYEREZO