Kigali

Bruce Melody agiye gukora ibitaramo bizenguruka intara y’Uburasirazuba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/06/2018 12:43
1


Bruce Melody umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda uri no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya munani, muri iyi minsi agiye kubyaza umusaruro weekend itazabamo ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star akoremo ibitaramo bizazenguruka intara y’Uburasirazuba.



Nyuma yo kuva i Musanze ahabereye igitaramo cya kabiri cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani, abahanzi bose bagomba kwirenza icyumweru nta kindi gitaramo cya Guma Guma kibaye cyane ko harimo akaruhuko. Muri aka karuhuko ni ho Bruce Melody n’abajyanama be bafatiye icyemezo cyo kukabyaza umusaruro bagakora ibitaramo bizenguruka intara y’Uburasirazuba aho iri rushanwa rya PGGSS8 ritazagera.

Mu kiganiro n'umwe mu bajyanama ba Bruce Melody yahamirije Inyarwanda.com ko ibi bitaramo babiteguye mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abafana ba Brucw Melody ndetse no gusabana nabo nk’umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe anabashimira uburyo badahwema kumuba hafi. Yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko ari igihe cyiza babonye cyo guhura n'abafana bakabasaba gukomeza kuba hafi Bruce Melody mu rugendo arimo rwo guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya 8 (PGGSS8).

Muri ibi bitaramo bya Bruce Melody azaba aherekejwemo na Danny Vumbi ndetse na Jay C, bizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018 bihere mu mujyi wa Ngoma mu kabyiniro ka Umbrella Bar, nyuma bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018 bakomereze mu karere Kayonza muri East Land Hotel bazasoreze mu karere ka Bugesera i Nyamata ku Cyumweru tariki 10 Kamena 2018 aho bazakorera muri Palast Hotel. Aha hose kwinjira muri ibi bitaramo ni amafaranga igihumbi (1000frw) ndetse n’ibihumbi bibiri (2000frw) mu myanya y’icyubahiro.

Bruce MelodyIgitaramo cya Bruce Melody i Ngoma ahahoze hitwa i KibungoBruce MelodyIgitaramo cya Bruce Melody i KayonzaBruce MelodyIgitaramo cya Bruce Melody i Nyamata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank 6 years ago
    Ni byiza cyne bikore biri muri bimwe biradukorera umuti muri guma guma.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND