RURA
Kigali

Big Fizzo byavugwaga ko yapfuye yumvikanye ahakana ayo makuru-Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2016 12:18
0


Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2016 hadutse igihuha kivuga ko umuhanzi mpuzamahanga w’umurundi Big Fizzo uzwi nka Farious yaba yatabarutse, iyo nkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yateje urujijo mu bantu, gusa ubuyobozi bushinzwe guharanira inyungu z’uyu muhanzi bwahise bunyomoza aya makuru.



Tukimenya aya makuru Inyarwanda.com twahise twegera umujyanama ndetse akanahagararira inyungu za Farious hano mu Rwanda uwo akaba ari Muyoboke Alex,  tumubaza iby'aya makuru. Acyumva ikibazo tumubajije, yahise abyamaganira kure agira ati” Reka reka Farious nimuzima ari mu Buholande aho ari gukorera amashusho y’indirimbo ye “My baby” ndumva nawe wamubaza.”

Farious utabashije kuvuga byinshi kuri iyi nkuru ye yahise yoherereza Inyarwanda.com amashusho ahamya ko ari muzima. Big Fizzo yumvikana muri aya mashusho avuga ko nawe yabyumvise abantu bavuga urupfu rwe bagahamya ko yarasiwe muri Kenya. Yagize ati :”Njye sinzi uwabyanditse sinzi n'icyabimuteye ariko njye namusabira ku Imana kuko atazi icyo akora.”

big fizzoBig Fizzo wibereye mu Buholande ntiyiyumvisha ukuntu umuntu amuhimbira ko yapfuye nyamara ari kwifatira amashusho y'indirimbo ye "My Baby"

Farious yagarutse kubyo akeka byaba byateye uwabyanditse guhimba icyo kinyoma, atangaza ko akeka ko ari urwango cyangwa ishyari byatuma umuntu yifuriza mugenzi we kuba yapfa. Uyu mugabo yatangaje ko nawe atizeye neza ko azarama ku isi kuko ngo nta n'undi muntu uzahoraho, ahamya ko yizera Imana ko ariyo yonyine ifite ibyo yakora ku buzima bwe. Farious asoza iki kiganiro ahamya ko ari muzima ati

”Icyo nababwira cyo njye ndi muzima, niba yifuza ko napfa nashaka arekere, ndamenyesha abafana banjye aho bari hose ko Fizzo akiriho.”

KANDA HANO UREBE VIDEO FIZZO AHAKANA INKURU Z'URUPFU RWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND