Mu minsi ishize ni bwo Anita Pendo yibarutse umwana w’imfura ye na Ndanda uyu usanzwe ari umukinnyi mu ikipe ya AS Kigali, uyu mwana ugiye kuzuza ukwezi avutse yagenewe ubutumwa n’umubyeyi we Anita Pendo.
Anita Pendo yabwiye umwana we amagambo yiganjemo amugaragariza urukundo ndetse n’amasezerano anyuranye yagiye amuha. Anita Pendo yagize ati”Happy 3 weeks son,ndabizi uzakura usome iyi message,uri ibyishimo byanjye,uri imbaraga zanjye,nzahorana nawe muri byose mugihe Imana izaba ikintije ubuzima,nzagufata ukuboko nkwereke inzira y'ubuzima.Ndagukunda kandi nzahora ngukunda kuko ndi mama wawe.Ni byinshi mfite byo kukubwira ariko nzabikubwira igihe cyabyo kigeze.Imana yarakurinze,yabanye natwe nubu ikomeje kuturinda ndayishimye.my son RNT”.
Anita Pendo yabwiye amagambo akomeye umwana we
Nyuma yo gutangaza aya magambo benshi mu bakurikira uyu munyamakuru akaba n'umushyushyarugamba mu bitaramo ndetse n’umu Dj, bakozwe ku mutima n’aya magambo cyane ko bagiye babimugaragariza mu bitekerezo batangaga bagaragaza ko bishimiye kuba ari umubyeyi uzirikana kubwira amagambo meza umwana yibarutse cyo kimwe n'abagaragazaga ko aya magambo yanakurura utarabyara akaba yafata icyemezo cyo kubyara.
TANGA IGITECYEREZO