Kigali

Anita Pendo na producer David ku iherezo ry'uburyohe bw'urukundo rwabo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/10/2014 18:39
10


Nyuma y’ibihe byiza by’urukundo bagiranye, Anita Pendo hamwe na producer David ntibabashije gukomezanya urugendo rw’ubuzima bari baratangiye kuko bamaze gutandukana, kuri ubu buri wese akaba ahugiye muri gahunda ze.



Anitha wamenyekanye cyane muri showbiz nyarwanda mu mwuga w’itangazamakuru, kuyobora ibirori(mc)ndetse akanakora umwuga w’ubuDJ, akaba yari amaze imyaka isaga ibiri ari mu rukundo na David nawe uzwi mu bijyanye no gutunganya indirimbo z’amajwi n’amashusho mu nzu ye ya Future records, ndetse benshi iyi couple bakaba bayihaga ikizere cyo kurambana.

N’ubwo aya makuru ageze hanze muri iki gihe, ngo hashize amezi asaga abiri biyemeje gusesa umubano wabo buri wese agafata inzira ye.

AMA

Anitha na producer David, aha bari bitabiriye ibirori bya Inyarwanda fans hangout 2013, aho banyuze ku itapi itukura badatinya kugaragariza urukundo rwabo buri wese ndetse iyi akaba ari imwe muri couple icyo gihe zagaragarijwe ko zishimiwe cyane na bari bitabiriye ibyo birori

Kugeza ubu impande zombi zeremeza aya makuru y’uko bamaze gutandukana gusa bakirinda gushyira ahagaragara impamvu nyamukuru yatumye batandukana ahubwo bagashimangira ko batandukanye neza ku bwumvikane nk’uko babitangarije inyarwanda.com.

smd

Ku ruhande rwa Anita avuga ko n’ubwo bitoroshye kubisobanura ariko asanga hariho igihe biba ngombwa gufata ikemezo nk’icyo bafashe mu gihe babona hari icyo byabafasha ku hazaza habo.

Aganira n’inyarwanda.com, Anita Pendo yagize ati “ Burya biba byiza iyo mubonye ko ejo hazaza bizabagora maze mukabona ko kubireka mu bwumvikane aribyo byiza. Ndabizi ko kuri twebwe abanyafurika biragora gutandukana n’umuntu mudashwanye ariko ndashimira Imana ko yabidufashijemo tugatandukana mu mahoro.”

DAVID

Ubu ibihe byiza bagiranye mu rukundo byahindutse amateka

Ku ruhande rwa producer David nawe yemeza ko iby'urukundo rwe na Anitha ubu byabaye amateka, kuri ubu akaba ahugiye mu bikorwa bye byo kwiteza imbere naho iby'urukundo muri rusange akaba abishyize iruhande rumwe.

N’ubwo impande zombi ziterura ngo zivuge nyirabayaza w’uku gutandukana kwabo, bamwe mu bakurikiraniraga hafi bemeza ko bari bamaze iminsi hari ibintu byinshi batumvikanaho mu buzima bwabo bwa buri munsi byaje gutuma urukundo rwabo ruzamo agatotso ndetse bahitamo gutandukana buri wese akamenya gahunda ze.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndizihiwe jaen10 years ago
    mbega?hahaaaaa birababaje Seiko? kudatangaza icyabatanyije kizanabahuza aho ntimubyiteho hahaaaaay
  • me10 years ago
    ariko amaherezo yuyu yo azaba ayahe?
  • 10 years ago
    mayibobo anita
  • dusabe alia10 years ago
    wowe wise anitha Mayobobo uriki?
  • vadu10 years ago
    niba ari mayi bobo wowe uriki?gutukana bibi
  • Ant Rocker10 years ago
    Birababaje
  • hamdi Yusuf Sally10 years ago
    Anita muko urarabiranye , Wabuze Bact umutipe mwiza ujya kwanizo, Ngo umufiance muri sweden none ayomafuti ngo ni david murarekanye usingaje senderi ndakurahiye. Icyishe bugufi muko urasebeje pe
  • keza10 years ago
    ariko mbabaze muramushakaho iki???afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka nta mugabo yaciye inyuma!!!uracyafite amahirwe yo guhitamo uwo muzabana bazenguruke ubamenye nibiba ngo mbwa uzasaba imbabazi uwo mwashwanye nubonako ariwe ufite ingeso nziza!!!gusa nawe reka kujyana mu itangaza makuru ubuzima bwawe kuko ni prive!!!!siwowe ubikoze wenyine ikibazo nuko wowe uba wabibwiye isi yose!!!!menya kugira ibanga uzerekane uwo muzabana ubutaha
  • 10 years ago
    arandagaye ibaze kuzura na Nizzo
  • Jado10 years ago
    Uyumuhungu ararokotse ubundi uyu nuwo kugira umurore.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND