Irushanwa rya Mister Africa International rigiye kuba ku nshuro ya karindwi (7) rihurije hamwe abasore bahatanira kuba Rudasumbwa wa Afurika. Rihatanyemo ibihugu 20, birimo n’u Rwanda ruzaserukirwa na Nshongore Niyirora Divic ufite ikamba rya Mister Elegancy Rwanda 2018.
Mister Africa International igiye kubera mu Burengerazuba bw’umugabane wa Afurika, abahatana bazatemberezwa ahantu hatandukanye, bagirane ikiganiro n’itangazamakuru mu mijyi nka Accra, Lagos n’ahandi. Abasore bari guhatanira ikamba batangiye kugera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, kuya 02 Ugushyingo, 2018.
Kuri instagram y’irushanwa Mister Africa International bemeje bidasubirwaho ko Umunyarwanda Niyirora Nshongore Divic ari umwe mu basore bahataniye ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika, bati “Byemejwe. Twishimiye gutangaza ko u Rwanda ruhagarariwe muri aya marushanwa n’umusore ufite ikamba rya Mister Elegancy Rwanda 2018. Ikaze mu muryango w’abasore bahataniye ikamba rya Mister Africa International."
Jennifer Richards watangije aya marushanwa yavuze ko irushanwa rya Mister Africa International ry’uyu mwaka wa 2018 biteze ko rizaba ryiza kurusha iry’umwaka ushize. Yavuze ko bazakora uko bashoboye uburengerazuba bwa Afurika muri Nigeria, bazakira iri rushanwa bagasiga rigeze ku rwego rwiza rushimishije.
Umunyarwanda Jay Rwanda niwe uheruka kwegukana ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika 2017/Ifoto: Mastercraftphotography
Umunyarwanda Jean de Dieu Ntabanganyimana[Jay Rwanda] wo mu Rwanda niwe ufite ikamba rya Rudasumbwa 2017. Ni ikamba yambitswe asimbura Akol Dok wo muri Sudani y’Epfo. Abatsinze irushanwa ry’umwaka ushize bakoranye n’ibigo bikomeye nka: clicloc Watch London, Samsung, Woodin, Fiesta Condoms; banitabira n’ibikorwa nka: London Fashion Week, Bronx Fashion Week New York n’ibindi.
Talkmediafrica yanditse ko bamwe mu batsindira amakamba muri iri rushanwa rya Mister Africa International bakomeza gukorana n’ibigo bitandukanye mbere na nyuma y’uko batanze ikamba. Uwitwa Ian Wordi ufite ikamba rya 2015, ubu akorana n’uruganda rwa ‘Nollywood Africa Movie’.
Niyirora Nshongore Divic uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International
Umusore uzatsinda uyu mwaka, azakorana n’imiryango itandukanye atemberezwa ahantu hatandukanye ku isi, amenyekanisha guha urubyiruko imbaraga binyuze mu kubakangurira guhanga udushya, uburezi, ubuzima n’ibindi byinshi bizamura imibereho ya muntu.
Niyirora Divic ugiye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa azagera muri Nigeria, mbere y’umunsi umwe y’uko abasore bose bahatanye bajya mu mwiherero. Umusore uzatsindira ikamba azatangazwa, kuya 02 Ukuboza, 2018. Ni ku nshuro ya kabiri, Nigeria yakira iri rushanwa.
AMAFOTO:
Mr.Africa France
Camerron
Burundi
Botswana
Benin Republic
Angola
Togo
Ghana
Zimbabwe
Cape Verde
Sierra Leone
Nigeria
Cote d'Ivoire
Gambia
Ethiopia
Congo
Comoros
Central Republic
South Africa
Mr.University Africa
Mr.Teen Africa
Mr.Fashion Africa
Mr.Africa Great Britain
Uganda
Tanzania
AMAFOTO: Fashion Ghana& Talk Media
TANGA IGITECYEREZO