Kigali

Alyn Sano yishimiye cyane kuba ari umwe mu bazaririmba mu gitaramo KNC yatumiyemo Yvonne Chakachaka

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/05/2018 16:25
0


Muri iyi minsi kimwe mu bitaramo biri kuvugwa cyane harimo icya KNC, umwe mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, aho azamurikiramo alubumu ye nshya yise ‘Heart Desire’ yanatumiyemo umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika Yvonne Chaka Chaka ndetse na bamwe mu bahanzi ba hano imbere mu gihugu.



Bamwe mu bahanzi nyarwanda bazafatanya na KNC mu imurika ry’uwo muzingo we harimo Alyn Sano umunyarwandakazi uri kuzamuka neza cyane muri muzika ye na Israel Mbonyi, Bruce Melody n’abandi bazaba bari muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) ahazwi nko muri Camp Kigali.

Alyn Sano

Alyn Sano yishimiye kuzaririmba mu gitaramo cya KNC

Alyn Sano nk’umwe mu bari kuzamuka mu muziki nyarwanda, uzwi ku ndirimbo nka 'Witinda', 'Ntako Bisa' na 'Naremewe Wowe' yatangarije Inyarwanda.com ko kuba azabasha gutaramira imbaga nyamwinshi y’abantu bazitabira iki gitaramo ari iby’igiciro kuri we ndetse hari n’ibyo biri kumufasha mu muziki we. Yagize ati:

Byaranshimishije cyane kuba ndi umwe mu bazataramira abanyarwanda bazitabira igitaramo cyo kumurika Album ya KNC ‘Heart Desire’ bizamfasha kurushaho kumenyekana, indirimbo zanjye zimenyekane kurushaho kandi nshimishe abazitabira icyo gitaramo.

KNC

Igitaramo cya KNC

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com kandi, Alyn Sano yavuze ko kugaragara ku mpapuro zamamaza iki gitaramo cya KNC biri kumufasha kumenyekanisha igitarmo cye nawe yise ‘Alyn Sano Live Concert’ kizaba ku itariki 3 Kamena 2018, kikazabera muri Salle y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro’ RRA Auditorium (Rwanda Revenue Authority Auditorium) giherereye ku Kimihurura. Tumubajije icyo abazitabira iki gitaramo cya KNC bamwiteguraho, yagize ati:

Nk’uko buri muntu wese agira udushya twe nanjye abazitabira igitaramo nzaba ndimo bitegure udushya twinshi batamenyereye cyane ku bakobwa bakora umuziki hano mu Rwanda. Bazaze ari benshi baryoherwe n’umuziki w’umwimerere haba mu gitaramo cyanjye kizaba mu kwa Gatandatu ndetse n’ikindi nzaba ndimo cya KNC kizaba mu kwa Karindwi.

Alyn Sano

Igitaramo cya Alyn Sano

Abazabasha kwitabira iki gitaramo cya ‘Alyn Sano Live Concert’ bashobora kuzasogongera kuri bimwe bazaryoherwa kurushaho mu gitaramo cya ‘Heart Desire’ cya KNC.

Kanda hano urebe indirimbo Naremewe Wowe ya Alyn Sano

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND