Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017 ni bwo Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina ry'Igisabo yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Philippines aho agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2017.
Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina ry'Igisabo yabaye Nyampinga ukunzwe kurusha abandi bahatanaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, kuri ubu ni we uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017 rigomba kubera mu gihugu cya Philippines. Miss Hirwa Honorine azaba ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu binyuranye byo ku Isi bigera kuri 91.
Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017 rizasiga hamenyekanye Miss Earth 2017 uzaba uhiga abandi mu bakobwa 91 bagaragara mu bazahatana muri iri rushanwa. Icyakora byitezwe ko abazahatana batangiye kugera muri Philippines ahazabera aya marushanwa hagati ya tariki 6-8 Ukwakira 2017. bakazahamara ukwezi kose bakora ibikorwa binyuranye bibaganisha tariki 4 Ugushyingo 2017 hahembwa uwegukanye ikamba.
REBA AMAFOTO UBWO IGISABO YARI AGIYE:
Igisabo ategereje ko bamurebera niba yujuje ibyangombwaHonorine agiye kwinjira mu ndegeUwase Honorine uzwi nka Miss Igisabo agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2017
TANGA IGITECYEREZO