Kigali

Miss Rwanda Iradukunda Elsa agiye kwerekeza i Burayi azakomereze muri Miss World 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/09/2017 16:48
1


Umwaka wa 2016 ni bwo u Rwanda rwahagarariwe bwa mbere mu irushanwa rya Miss Worlds, icyo gihe Miss Mutesi Jolly ni we wahagarariye u Rwanda, gusa ikijyanye n’ikamba ryo yaje amaramasa, muri uyu mwaka Iradukunda Elsa ni we ugomba guhagararira u Rwanda.



Biteganijwe ko irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’Isi ryo muri 2017 (Miss World 2017) rizabera mu Bushinwa, rikazitabirwa na Banyampinga 130 barimo na Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda. Irushanwa rya Miss World rigiye kuba ku nshuro ya 67, rizatangira tariki 15 Ukwakira 2017, ribere mu Mijyi nka Sanya, Haikou, Singapore na Shenzhen ho mu Bushinwa.

Miss Iradukunda Elsa byitezwe ko azazenguruka umugane w’Uburayi aho azaba ajyanywe no kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda. Uru rugendo rwa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ku mugabane w’Uburayi ruzatangira kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeri 2017 aha akazahamara ibyumweru bitatu akahava yerekeza mu Bushinwa aho azaba yitabiriye Miss World 2017.

Nyuma yo kuva muri Miss World 2017 izaba irangiye tariki 19 Ugushyingo 2017 Miss Rwanda azahita asubira ku mugabane w’Uburayi aho ateganya kumara nanone ikindi cyumweru, mu mpera z’uku kwezi k’Ugushyingo 2017 Nyampinga w’u Rwanda azahita agaruka mu Rwanda. Bivuze ko agiye kumara hafi amezi abiri atari mu Rwanda.

miss ElsaMiss Elsa Iradukunda ugiye guhagararira u Rwanda

Mu bihugu by’Uburayi azanyuramo yamamaza ibikorerwa mu Rwanda harimo u Budage, u Bufaransa, u Buhorandi,Sweden, U Bubiligi n'ahandi henshi uyu mukobwa azagenda anyura yamamaza ibikorerwa mu Rwanda nkuko ariwo mushinga we.

Ibi bivuze ko uyu mukobwa azahaguruka mu Rwanda tariki 24 Nzeli 2017  akazahita yerekeza ku mugabane w’Uburayi mu bihugu twavuze haruguru aho azava mbere gato ya tariki 15 Ukwakira 2017 yerekeje muri Miss World 2017 akazavayo nyuma ya tariki 19 Ugushyingo 2017 ubwo Miss World izaba irangiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Miss Wacu7 years ago
    Ndabona afite amatako meza, ntabwo ari nka babagore bo mundirimbo ya Jay Polly "Too much". Gusa nya mbona yaba miss gakondo, ntabwo ari open cyane...(sorry kubivuga)



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND