Leah Kagasa, usanzwe ari umunyeshuri mu ishami ry’ubucuruzi no kwamamaza (Marketing Business) muri Kaminuza ya Makerere niwe watsindiye ikamba ryo kuba nyampinga wa Uganda 2016/17 ahigitse abagera kuri 20 bahatanaga.
Kagasa wambitswe iri kamba agiye kuri uyu mwanya asimbuye Zahara Muhammad Nakiyaga wari umaranye ikamba umwaka. Mu birori byabereye mu mujyi wa Kampala kuri Serena Hotel nibwo uyu mukobwa yambitswe iri kamba nyuma yo guhigika bagenzi be bahatanaga. Uretse gutsindira iri kamba, Leah Kagasa ni nawe watsindiye ikamba ry’umukobwa ukunzwe( Miss Popularity).
Leah Kagasa wambitswe ikamba
Kagasa watsindiye ikamba yakurikiwe n’ibisonga bibiri, aho igisonga cya mbere cyabaye uwitwa Charlotte Kyohairwe naho igisonga cya kabiri kiba uwitwa Ritah Ricky Mutoni.
Reba Andi mafoto
Yambitswe ikamba na Zahara Muhammed Nakiyaga asimbuye kuri uyu mwanya
Leah n'ibisonga bye
Abagande batunguwe no kongera kubona uwabaye nyampinga w'iki gihugu mu 1960 yakira Leah
Leah mu bihembo yahembwe harimo na Miliyoni 3 z'amashilingi yahembewe kuba nyampinga ukunzwe
Leah yicaye mu modoka yahembwe
Ifoto y'abatsindiye ibihembo bose
TANGA IGITECYEREZO