Igitaramo Friday Fashion Show ni igitaramo cyo kwerekana imideri itandukanye cyateguwe na Irebe Fashion Agency ifatanije na Top Tower Hotel mu rwego rwo guteza imbere imideri mu Rwanda.
Iki gitaramo kizajya kiba buri wa gatanu usoza ukwezi, mu gihe cy’amezi 12 aho uri cyo hazajya herekanwa imideri ahanini hagamijwe guhuza abanyamideri n’abahanzi b’ibyo kwambara(Fashion Disegners)
Amir Mbera umuyobozi mukuru wa Irebe Model Agency itegura iki gikorwa
Nk'uko Amir Mbera umwe mu bayobozi ba Irebe Fashion Agency yabidutangarije,Friday Fashion Show ije ifite kandi intego nyinshi cyane zijyanye no kuzamura imideri mu Rwanda ku buryo yagera ku rugero n’indi myidagaduro igezeho, kuyikundisha abanyarwanda no kububakamo icyizere ku bakora imyenda (fashion designers) b’abanyarwanda ndetse no kuba babasha guha imirimo ababigize umwuga.
Franco Kabano ushinzwe guhuza ibikorwa muri Irebe Model Agency ahamya ko imyiteguro igeze kure dore ko 80% y'ibyo bateganya byose byarangiye
Iki gitaramo kizaba ku nshuro ya mbere kuri uyu wa gatanu usoza uku kwezi k’Ukwakira aho abanyamideri bo mu Irebe Fashion Agency bazasusurutsa abazacyitabira berekana imideri itandukanye. Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abakora imyenda(Fashion Designers) bakomeye nka Cynthia Rupari wo muri Rupari Agency, Christine Mbabazi wo muri Christine Collection Design, Muberarugo Diane wo muri D’S Dream Fashion Design na Janvier Ntwara Kereth Design.
Dore bamwe mu banyamideri bazacyitabira
Nadette Umuhoza
Moses Turahirwa
Eric Louis Sekamana
Logus Lilian
Remy Karangire
Allison Rotine
Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Ukwakira,2014 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira ni amafaranga 10000 ugahabwa n’icyo kunywa. Hari ikandi n'ibihembo byateganyirijwe abantu 5 bazagura amatike bwa mbere. Uyishaka akaba yayisanga kuri Top Tower Hotel guhera kuri uyu wa kane saa saba z'amanywa
Photo:Chrris Kitoko
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO