Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 06/02/2015 nibwo habaye ibirori byo kumurika inzoga nshya y’uruganda rwa Bralirwa yitwa Legend ije guhoza amarira abakunzi b’ikinyobwa cya Guinness cyahagaritswe gukorwa. Ni ibirori byaranzwe n’ubusabane, gusangira no gutamba umuziki wacurangwaga nku buryo bw’umwimerere(Live music).
Ibirori byari byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’uruganda rwa Bralirwa ndetse n’abakozi barwo, abafatanyabikorwa ndetse n’abandi batumirwa banyuranye.
Jonathan Hall amurika iki kinyobwa ku mugaragaro yatangarije abari aho ko kuva aho ikinyobwa cya Guinness gihagarikiwe gucuruzwa, uru ruganda rwari rwasezeranyije abakunzi bayo ko bazabazanira ikindi kinyobwa kimeze nkayo, bityo ikinyobwa cya Legend kikaba ari cyo kije gusimbura inzoga ya Guinness.
Asobanura imiterere y’iyi nzoga nshya , umuyobozi mukuru wa Bralirwa Yagize ati “Ku zindi nzoga zisanzwe zimara inyota ariko iyi irihariye kubera akarusho k’uburyohe iyo uyisogongeye. Nayo imeze nk’izindi mu kuryoha ariko yo irihariye.”
Iyi nzoga nshya ya Legend Extra Stout ifite umusemburo wa 6.5, izajya yengerwa mu ruganda rwa Bralirwa mu Karere ka Ruvavu, igure 500 Frw. Ikinyobwa cya Legend kije kiyongera ku bindi binyobwa bisembuye n’ibidasembuye uruganda rwa Bralirwa rwenga.
Uko byari byifashe mu mafoto
Abakobwa beza n'abasore b'intarumikwa mumabara asa n'inzoga ya LEGEND
Franky Joe yifotoranije n'abantu batandukanye harimo umuyobozi wa Bralirwa n'ushinzwe umuco muri Minispoc
Akanyamuneza kari kose
Abatsindiye ibihembo kubera ko basubije neza
Abantu batandukanye bashimishijwe n'abahanzi nka Elion Victory na Gabiro
Umuyobozi wa Bralirwa hamwe na Franky Joe na Makuza Laureen
TANGA IGITECYEREZO