Nk’uko byari biteganyijwe, ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki ya 01/01/2014 nibwo igitaramo ngarukamwaka cyiba ku munsi nk’uyu utangira umwaka cya East African party cyabaye, aho kuri iyi nshuro hari hategerejwemo cyane umuhanzi Diamond Platnumz wagombaga kuba afatanya n’abahanzi bo mu Rwanda: Urban boys, Knowless, Jay Polly na King James.
N’ubwo nyinshi mu ndirimbo ze yaziririmbye mu buryo bwa playback, Diamond Platnumz ntibyamubujije kugirana ibihe byiza cyane n’abakunzi b’umuziki we bari benshi cyane muri iki gitaramo.Uyu muhanzi akaba yafashe amasaha abiri n’iminota igera kuri 15 ari kuririmba.
Abafana bari bitabiriye ku bwinshi
Mbere gato y’uko Diamond agera ku rubyiniro, umuraperi Jay Polly wamubanjirije yumvikanye arimo anenga cyane amagambo uyu muhanzi aherutse gutangaza ko abahanzi bo mu Rwanda batazi icyo bashaka.Aha Jay Polly wari imbere y’abafana yashimangiye ko Diamond yibeshye cyane ndetse atarakwiye kuvuga ayo magambo kuko bisa nko kudaha icyubahiro abahanzi bo mu Rwanda no gupfobya iterambere rya muzika yabo.
Jay Polly yagaragaje kutishimira ibyo Diamond aherutse gutangaza ku bahanzi nyarwanda, amwamaganira imbere y'abafana, gusa Diamond nawe yagaragaje itandukaniro n'abahanzi bo mu Rwanda ashimangira ko ariwe muhanzi wa mbere muri Afrika 2014
Jay Polly yagize ati " Hari umuhanzi w'umushyitsi uri hano muraza kumubona, numvise ikiganiro cye avuga ko abahanzi bo mu Rwanda batazi icyo gukora! Ese murumva aribyo mwebwe?Murabyemera?Gute se? Umuziki nyarwanda urahari, tuzawuzamura tuwugeze iyo ng'iyo kandi aho ugeze nta muntu n'umwe ushobora kuza ngo atubwire ngo ntabwo tuzi icyo gukora! Gute se?"
N’ubwo Diamond atongeye kugira icyo avuga kubyo Jay Polly yari amaze kuvuga, ingufu, imyiteguro ihagije ndetse n’uburyo uyu musore ukomoka muri Tanzaniya yakoresheje umwanya we mu gushimisha no gususurutsa abafana, byagaragaje urwego ruri hejuru cyane ugereranyije n’abahanzi bo mu Rwanda bahuriye muri iki gitaramo, ku buryo benshi mu bakunzi b'umuziki bai bitabiriye iki gitaramo bahurizaga ku kuba abahanzi nyarwanda bagakwiye gushyira ingufu n'ubunyamwuga bwisumbuyeho mu kazi kabo, aho kwishuka bibwira ko bamaze kugera ku rwego rukomeye.
Minisitiri w'umuco na siporo, Amb.Joseph Habineza nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Urban boys na King James baje kuririmba nyuma ya Diamond, nyuma yaho amasaha bari bateganyirijwe kuririmba yageze bataraboneka, byaje gutuma bakoresha umwanya muto cyane kuko amasaha igitaramo cyagombaga kurangiriraho yari yegereje, ndetse bakaba baririmbyi mu buryo bwa playback bitandukanye na bagenzi babo bari bababanjirije barimo Knowless na Jay Poll bakoze live itavangiye.Aba bahanzi kandi bakaba baririmbye mu gihe bamwe mu bafana bari batangiye kwisohokera.
Uko byari byifashe mu mafoto
Knowless niwe wabimburiye abandi bahanzi
Muri iki gitaramo Knowless yari yishimiwe cyane, by'umwihariko abafana be bari mu cyo bise 'Intwarane' bakaba bari baje bitwaje ibyapa biriho amafoto ye
Knowless yaririmbye mu buryo bwa live
Jay Polly nawe yakoze live music, nk'uko bigaragara akaba yai aherekejwe n'ababyinnyi
Jay Polly nawe yagaragarijwe urukundo n'abafana
Diamond imbere y'abafana be i Kigali
Abafana bageragezaga gusigarana ifoto y'urwibutso
Diamond n'ababyinnyi be bagaragaje imibyinire idasanzwe
Zari yakurikiraniraga hafi uburyo umukunzi we arimo yitwara ku rubyiniro ari nako nawe anyuzamo akabyinira aho yari ahagaze
Uretse ijwi ryiza rye, Diamond ni umwe mu bahanzi bakundirwa cyane imibyinire ye ku rubyiniro
Diamond yari afite abafana biganjemo igitsinagore bagaragaje kumwishimira mu rwego rwo hejuru
Diamond mu ndirimbo ye 'Nataka kulewa'
Diamond n'ababyinnyi be bari bakereye gushimisha abafana babo bo mu Rwanda
Muri iki gitaramo, Diamond Platnumz yongeye gushimangira ko yatunguwe n'isuku ihebuje yasanze mu Rwanda ndetse n'abakobwa beza
Indirimbo 'Number one', Diamond yayisubiye inshuro eshatu, aho inshuro ya nyuma yahamagaye bamwe mu bafana bakayibyinana
Safi
Urban boys nibo bakurikiye Diamond. Aba bahanzi baririmbye akanya gato cyane bagenda bakata indirimbo zabo zikunzwe muri iyi minsi nka Tayari bazamukiyeho, Yawe, Niko nabaye,...
King James niwe wasoje iki gitaramo, aho yaririmbye bamwe bamaze gutaha dore ko yari yabanje kubura ku rubyiniro.Indirimbo ye 'Ganyobwe' ikaba yishimiwe cyane
Anitha Pendo
Mc Tino na Anitha nibo bari bayoboye iki gitaramo gitegurwa na East african promoters(EAP)
Abahanzi nka Paccy, Social Mula na Gaby Umutare nibo babanjirije abahanzi bakuru muri iki gitaramo, aba bakaba bagaragaje ubuhanga n'ubushobozi bwabo mu muziki w'umwimerere wa LIVE.
Nizeyimana Selemani
AMAFOTO/Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO