Kuri uyu wa 6 nibwo umukinnyikazi wa filime Marie France Niragire n’umukunzi we Murwanashyaka Nehema Nelson basezeranye imbere y’Imana. Mu gihe gisanzwe cyo kwiyakira (reception), abageni bari bateguriwe umutsima udasanzwe, ukaba wari mu ishusho y’umunara uzwi nka Tour d’eiffel uherereye I Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Imihango y’ubukwe ndetse no kwiyakira byabereye mu busitani bwa Kagarama Creation Center ku Kicukiro byaranzwe n’umunezero ku bageni ndetse n’inshuti n’abavandimwe bari baje kwifatanya nabo muri ibi bihe bidasanzwe by’ubuzima bwabo.
Marie France wari wambaye ikanzu ndende y’umweru isanzwe izwi ku bageni, ndetse na Murwanashyaka Nehema Nelson wari wambaye ikoti ry’umukara n’ishati y’umweru ifungishijwe caravate yo mu bwoko bwa Noeud bagaragazaga ibyishimo batewe n’iyi ntambwe idasanzwe bateye mu buzima bwabo maze imbere y’imana n’abantu bemeza ko bagiye kubana mu byiza no mu bibi kugeza urupfu rubatanyije.
Si umutsima ukoze mu ishusho ya Tour Eiffel gusa, ahubwo aba bageni bakoze akandi gashya aho bagaragaje kwicisha bugufi cyane aho mu gihe bimenyerewe ko abageni bagenda mu ma modoka ahenze, aba bo bahisemo kwigendera mu modoka ya Coaster isanzwe izwi mu gutwara abagenzi.
REBA UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:
Murwanashyaka Nehema Nelson avuye kuzana umugeni we
Mu gihe byari bisanzwe bizwi ko abageni bagenda mu ma modoka ahenze, abageni bo bigendeye muri Coaster bari kumwe n'inshuti n'abavandimwe
Abasore n'inkumi bari bambariye abageni
Mu ikanzu yera n'agatimba ku maso, Marie France Niragire yari yiteguye kwemera imbere y'Imana ko abaye umugore wa Nelson ubuziraherezo
Benshi batangajwe no kubona umutsima w'abageni wari ukoze mu ishusho y'umunara wa Eiffel uzwi i Paris mu Bufaransa
Ibyishimo byari byose ku bageni, inshuti n'umuryango
Mu kumusezeraho, abakinnyi ba filime bagenzi be bahuriye muri HAC bamugeneye impano.
Amafoto/K. Mustapha
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO