Kigali

Minisitiri Francois Kanimba yasezeranyije abahanzi kubakemurira ibibazo bahura nabyo, ataramirwa na Jay Polly ,Danny Vumbi , The Sisters n’abandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/04/2015 8:17
5


Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mata 2015 kuri Hotel Sports View i Remera hasorejwe ihuriro ry’abahanzi n’abanyabugeni ryigaga kukurengera ibihangano by’abahanzi n’umutungo bwite w’ubwenge muri rusange, umuhango wari witabiriwe na Minisitiri Francois Kanimba uyobora Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda .



Ku itariki 26 Mata 2015 nibwo isi yose muri rusange yizihije umunsi mpuzamahanga w’igihangano nyabwenge cy’umuntu (intellectual Property day), umunsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2000 naho u Rwanda rutangira kuwizihiza kuva muri 2004.

Ku nshuro ya 12 wizihizwa, Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi(Minicom), ifatanyije na RDB ndetse na Minisiteri ishinzwe siporo n’umuco(Minispoc) bateguye iminsi 3 yagombaga kuganirwaho imbogamizi n’ibibazo abahanzi n’abanyabugeni  bahura nabyo, hagashakwa umuti urambye wo kubikemura. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti”Haguruka duharanire guteza imbere umuziki”(Get up ,Stand up for  music).

Myriam, Blaise na Epa

Gatsimbanyi Myriam ushinzwe ibihangano nyabwenge muri Minicom(ubanza ibumoso), Blaise waje ahagarariye RDB ndetse na Epa Binamungu umuyobozi wa Rwanda society of Authors batanga ibiganiro

Abitabiriye ibiganiro

Ibiganiro byatabiriwe n'abahanzi, abanyamakuru, abamenyekanisha umuziki, n'abandi bafite aho bahuriye n'iterambere rya muzika

Uncle Austin

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bitabiriye ibiganiro iminsi yose uko ari 3 adasiba. Aha aratanga ibitekerezo abona byatuma abahanzi batera imbere

BZB

Producer BZB wavuze mu izina rya bagenzi be bakora akazi ko gutunganya muzika(Production)

Patient Bizimana na Jackson Kalimba

Jackson Kalimba (ubanza i bumoso) na Patient Bizimana

Aime na Engineer

Aime Uwimana uririmba indirimbo zahimbiwe Imana n'Umusaza Engineer

Nero

Bizimana Nero , umunyamakuru akaba n'umuhanzi na we hari ibyo asanga  bikwiriye guhinduka

Jay

Jay Polly ni umwe mu bahanzi bitabiriye isozwa ry'iminsi 3 haganirwa ku iterambere rya muzika nyarwanda

Tonzi na Gahongayire

Tonzi na Aline Gahongayire

Gaby Kamanzi na Bakti, umunyamakuru akaba n'umuhanzi

Gaby Kamanzi na Bac T, umunyamakuru akaba n'umuhanzi

Ku itariki ya 27 Mata  2015 ubwo ibi biganiro byatangizwaga k'umugaragaro  na  Minisitiri  w’umuco na siporo, Uwacu Julienne,yasabye abahanzi ,abanyabugeni n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika kuzaganira kuri buri kimwe cyabateza imbere ndetse kikarengera umutungo wabo w’ubwenge(ibihangano).

Muri iyi minsi 3 habaye ibiganiro mpaka byose bigamije  kureba icyateza imbere muzika nyarwanda, impinduka k'uburyo icuruzwa n’icyatuma umuhanzi agira uruhare ku gihangano cye ntihakomeze gukwirakwizwa ibihangano n’abantu batabifitiye uburenganzira ndestse no  kurebera hamwe uko abahanzi bakwibumbira hamwe mu ishyirahamwe rya Rwanda Society  of Authors (RSA)kugira ngo harengerwe ibihangano byabo .

Ruyonza Arlette

Ruyonza Arlette ushinzwe guteza imbere ibikorwa by'ubuhanzi muri Minispoc niwe wari waje ahagarariye iyi minisiteri

Francois Kanimba

Minisiti Francois Kanimba uyobora Minisiteri y'inganda n'ubucuruzi

Kuri uyu wa gatatu  ubwo hasozwaga ibi biganiro bigendanye n’umunsi mpuzamahanga wo kurengera umutungo w’ubwenge, Minisitiri ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba uyobora ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yatangarije abari aho ko Minisiteri ayobora yateguye iyi minsi 3 kugira ngo hashakwe umuti urambye ku bibazo abahanzi n’abanyabugeni bahura nabyo. Yavuze ko kandi u Rwanda ruhagaze neza ku bigendanye no kurinda umutungo  w’ubwenge bitewe ahanini n’itegeko ryatowe muri 2009 ndetse no kuba u Rwanda rwitabira inama zinyuranye ku rwego rw’isi zigendanye no kurinda umutungo w’ubwenge.

Minisitiri Kanimba kandi yashishikarije abahanzi gukoresha ikoranabuhanga rigezweho bakora ibihangano binoze kandi bifite ireme banibanda kubuvanganzo nyarwanda. Yasabye buri wese mu rwego arimo guha agaciro ibihangano by’abandi .Muri ibyo harimo ibishushanyo,ibitabo, amashusho, amajwi ,ibihangano mu by’ubugeni,n’ibindi binyuranye. Minisitiri Kanimba yemeje koi bi nibikorwa mu Rwanda hazatezwa imbere ubushakashatsi  ndetse no guhanga ibintu bishya. Yijeje abahanzi n’abanyabugeni ubufatanye bwa Minisiteri ayoboye ndetse n’izindi nzego zibishinzwe ko bagiye gukora uko bashoboye bagateza imbere ubuhanzi muri rusanjye.  Yasoje ashimira by’umwihariko abitabiriye ibiganiro byabaye mu minsi 3 ndetse anaboneraho gusoza umunsi  mpuzamahanga w’igihangano nyabwenge cy’umuntu (Intellectual Property day)

Nyuma y’ijambo ry’umushyitsi mukuru,abahanzi nka Danny Vumbi, Jay Polly,Babou, Itsinda rya The Sisters na Patient Bizimana , Sintex n’abandi bataramiye abari aho bagaragaza impano zabo muri muzika yari icuranze mu buryo bw’umwimerere(live music).

Ifoto

Ifoto

Minisitiri Francois Kanimba n'abandi bayobozi bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abahanzi

The sisters

Patient Bizimana

The Sisters(Tonzi, Gaby, Aline Gahongayire) bafatanyije na Patient Bizimana baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo

Minisitiri Kanimba

Francois Kanimba

Francois Kanimba

Minisitiri Francois Kanimba yagize igihe cyo gusabana no kuganira n'abahanzi

frank

Frank , umuhanzi uri kuzamuka ubarizwa muri Top 5 Sai na we yataramiye abari aho

Babou

Umuraperi Babou na we yongeye kugaragaza ubuhanga bwe budahwanye n'imyaka ye mike afite

Jackson Kalimba

Jackson Kalimba wigeze guhagararira  u Rwanda mu irushanwa rya Tusker Fame yongeye kumvisha abari aho ubuhanga bwe mu kuririmba muzika y'umwimerere

Eric Mucyo

Eric Mucyo uzwi cyane mu ndirimbo'Ibyiza iwacu'

Hyacente

Hyacinte wo mu itorero urumuri acuranga iningiri ndetse anaririmba indirimbo'Ganyobwe'

Sintex

Umuhanzi Sintex(murumuna w'umunyarwenya Nkusi Arthur)

yverson

Yverson wo muri Calabash music ukunda kuririmbana na Sintex

Danny Vumbi

Danny Vumbi mu ndirimbo Ni dange, Baragowe ...

Jay

Jay Polly ati ubwo Minisitiri yatwemereye inkunga ubu twakize. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi

Amafoto:Moise Niyonzima

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eugenie9 years ago
    The sisters ndagukunda imana ibongerere impano
  • safali9 years ago
    uretse Danny Vumbi ntawundi muhanzi mbomyemo aha nizasagihobe gusa nta terambere nta tarent.
  • cola9 years ago
    Ariko aba badamu bakijiwe bishyiraho ibirungo bagakabya pe rwose ubona bataye ubwiza bari bafite mwagiye mushyiraho duke koko cyangwa natwo mukatureka kuko nibyangiza uruhu rwanyu gusa.
  • Ms9 years ago
    Safali banza wige kwandika si tarent ni talent apana kuza vumbi imbere ya Jay polly kuko ntawutabizi ko jay ari number one.
  • munyaneza girbert9 years ago
    nibayabahe wenda umuzicyi nya Rwanda watera imbere



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND