Mu minsi ishize umwe mu bapasiteri bakomeye ba hano mu Rwanda yatangaje ko nta mukene uzajya mu ijuru kubera ko aribo bagwa mu byaha cyane. Apotre Gitwaza Paul uyobora Itorero Zion Temple nawe ahamya neza ko mu bantu bakorera Imana bakayizera nta mukene ubamo.
Mu nyigisho ya Apotre Paul Gitwaza yatambutse kuri Radio Authentic kuri uyu wa kane tariki ya 12 Werurwe 2015, yavuze ko mu bantu bakorera Imana bakizera izina rya Yesu Kristo, ntawe ushobora gukena. Kuri iyo ngingo yatanze urugero rushimangira ko umuntu wese wizeye Imana nta na kimwe yayiburana.
Apotre Paul Gitwaza yavuze ko igihe kimwe umuvandimwe we yamusabye ko yamufasha mu kibazo yari afite akamuha amadorali igihumbi y’amerika(angana n'asaga 700.000frw) kandi icyo gihe ntayo yari afite ariko mu kwizera Imana yahise amubwira ko agiye kuyamwoherereza.
Apotre Gitwaza
Imana imaze kureba umutima w’impuhwe uri muri Gitwaza ndetse no kwizera afite muri we, nyuma y’isaha Gitwaza yahamagawe n’umuntu atazi amubwira ko umwuka w’Imana yamutegetse ko amuzanira ibahasha irimo amafaranga.
Nyuma yo kumugezaho iyo bahasha, Gitwaza avuga ko atatekerezaga ko uwo muntu abonye bwa mbere yamuha amadorali dore ko atagize n’umwete wo kureba arimo uko angana. Ku munsi wakurikiyeho yaje gufungura ya bahasha asangamo amadorali igihumbi y’Amerika, atangazwa cyane n’igitangaza Imana imukoreye yemezwa bidasubirwaho ko nta mukene ubaho mu bantu bizera bakanakorera Imana.
Ati”Iyo ntagira kwizera uwo muvandimwe wanjye ntabwo aba yaravuye mu kibazo,ntabwo nizeye kugirango abe ari njye ubaho neza njye narizeye kugirango Imana incemo abone igitangaza,ntibitangaje,bose ntibagira kwizera abagufite rero nimufashe abandi. Hari abadafite kwizera ariko nabo bagushatse bakubona kubera ko twese Imana yaduhaye izo mbaraga kugirango duhabwe kwizera.”
"Niba abantu bose bamenye Imana bakizera imbaraga zayo nta mukene wababamo mu yandi magambo ni abakire."
Ibi se byaba bihuriye he n'ibiherutse gutangazwa n'umwe mu bapasiteri wavuze ko nta mukene numwe uzajya mu ijuru? Ese koko mu bakristo bizera Imana nta mukene ubamo?
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO