Kesynate creative, ihagarariwe na Ishimwe Kesynate, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13/05/2015 yasohoye itangazo rigenewe itangazamakuru risaba ihagarikwa burundu ry’ikoreshwa ry’ikirango(logo) cyakoreshwaga mu kugaragaza igikorwa cya Miss Rwanda 2015 kubera gushinja ubwambuzi Rwanda Inspiration Back up.
Nk’uko bigaragara ku rupapuro bandikiye ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up, Kesynate creative irishyuza iyi kompanyi itegura Miss Rwanda amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi 34 by’amafaranga y’u Rwanda, ku bw’akazi bakozi kandi bemeranywijweho ko kazishyurwa. Uretse iki kirango Kesynate Creative ivuga ko yari yakoze n’ibindi bikorwa bishamikiyeho byifashishijwe cyane mu gihe cyose iki gikorwa cyabaga harimo ibyapa byo ku muhanda(billboards), impapuro z’ubutumire(invitations), n’ibindi.
Aya niyo mafaranga Kesynete Creative ivuga ko yambuwe na Rwanda Inspiration Back Up
kuba iki kirango gihagaritswe burundu, Kesynete Creative ivuga ko uzabirengaho akagikoresha nyuma y'iminsi 15 azakurikiranwa mu mutageko. Si ikirango cya Miss Rwanda gusa kuko iyi kompanyi ivuga ko yanahagaritse ikirango cyari gisanzwe gikoreshwa na Rwanda Inspiration back up ubwayo. Ibi byamenyeshejwe MINISPOC ndetse n'ibitangazamakuru bikomeye mu gihugu bisakaza amashusho birimo Inyarwanda.com n'ibindi.
Iki kirango cya Miss Rwanda cyajyaga kigaragara ahantu hose habaye ibikorwa byo gutegura iki gikorwa, ntikicyemerewe gukoreshwa
Mu kiganiro na Ishimwe Kesynate yaduhamirije ko iki kemezo yagifashe nyuma y'igihe kinini yishyuza umuyobozi mukuru wa Rwanda Inspiration Back Up ariko ntiyishyurwe ndetse muri iyi minsi uyu muyobozi akaba ataragifata telefone ye.Ibi akaba aribyo byababaje bikomeye uyu mugabo ahita ahagarika burundu ikoreshwa ry'ibi birango atitaye kuwo bizagiraho ingaruka wese ndetse na Miss Rwanda ubwe n'ibisonga bye ngo bakaba batemerewe kugaragara bambaye ibirango bya Miss Rwanda 2015 bari basanganywe.
Yaba Miss Rwanda ndetse n'undi uwo ariwe wese nta n'umwe wemerewe kwambara iki kirango, mu gihe kitarenze iminsi 15 nk'uko Kesnate yakomeje abitangariza Inyarwanda.com ubwo yabazwaga uwaba yemerewe kuyikoresha. Aha yagize ati: " Nta muntu n’umwe wemerewe gukoresha logo uwo ariwe wese kereka yishyuwe."
Kesnate akomeza avuga ko ariko baramutse bishyuwe amafaranga, iyi logo yakomeza igakoreshwa. Aha yagize ati: "Bampaye amafaranga yanjye logo yakomeza igakoreshwa nta kibazo. nibishyura nzatanga uburenganzira bwo kuyikoresha, buri muntu nashaka ajye ayambara."
Iyi niyo baruwa yanditswe ihagarika burundu ikoreshwa ry'iki kirango n'umuntu uwo ariwe wese ndetse n'ahariho hose mu gihe kitarenze iminsi 15.
Ku ruhande rwa Ishimwe Diedonne uhagarariye Rwanda Inspiration back Up ahakana yivuye inyuma aya makuru, akavuga ko ari itsinda ry’abantu bifuza kumusebya no kumuharabika, ndetse kandi akaba yongeyeho ko iyo Kesynate Creative iba yumva yararenganyijwe baba bataragiye mu itangazamakuru ahubwo baba bagannye inkiko zikabarenganura.
Ishimwe Dieudonne uyobora Inspiration Backup, uyu wicaye hagati.
Si ubwambere iyi Sosiyeti iyobowe na Ishimwe Dieudone inengwa
Rwanda Inspiration Backup si ubwambere inengwa kuko n'umwaka ushize ubwo yateguraga igikorwa cya Miss Rwanda 2014 kitagenze neza ndetse na Miss 2014 Akiwacu Colombe akomeza kuririra mu myotsi aho yari yarahawe Imodoka ishaje dore ko na nyuma yaho byagaragaye ko iyo modoka yahoraga mu igaraji.
Uretse kandi nibyo iki gikorwa kigitangira kuri iyi nshuro nibwo havuzwe ihezwa n'abanyamakuru babuzwaga gutara inkuru zabo ndetse RMC iza gusaba iyi sosiyeti guha uburenganzira abanyamakuru ndetse iki gikorwa bakoze cyo kubaheza kigawa cyane nururwego rw'abanyamakuru bigenga.
Mugihe iki kirango (logo)yaba ihagaze byari izehe ngaruka kuri Miss 2015 Kundwa Doriane?
Mugihe iki kirango kitishyuwe nyirubwite afite uburenganzira busesuye bwo kugihagarika mugihe yaba yaracyandikishije muri RDB nk'umutungo w'ubwenge bwite we.Mugihe bibaye gutyo ni ukuvuga ko Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane n'ibisonga bye batakongera kwambara iyi myitero(echarpe) mugihe zifite akamaro kanini mugihe Miss Rwanda cyangwa igisonga cye yatumiwe cyangwa se yaserukiye ahantu runaka akagenda nka Miss.
Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO