Masasu Yoshuwa umushumba mukuru w’Itorero ry’Isanamitima mu Rwanda no hanze yarwo, mu buhamya bwe ashima Imana yamuhinduriye amateka ikamuvana mu byaha ndetse no mu bukene ubu akaba ari umuhamya n’Intumwa y’Imana.
Tariki ya 21 Werurwe 2015 ubwo yarimo abwiriza mu giterane NIWE cy’amasengesho cyamaze iminsi 7 yatumiwemo n’itorero Patmos of Faith rikorera ku Muhima riyobowe na Pastor Jean Bosco Nsabimana , Apotre Masasu Yoshuwa Ndagijimana yavuze ko nta kiza nko gushaka neza aho yatangaje ko afite umugore mwiza imbere n’inyuma ariwe Pastor Lydia Umulisa Masasu.
Apotre Masasu ubwo yigishaga mu itorero Patmos of Faith
Mu buhamya bwe, Apotre Masasu yavuze ko ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko aribwo yashakanye n’umugore we(Lydia) wari ufite imyaka 19 hafi 20 y’amavuko.
Pastor Lydia Masasu umugore wa Apotre Joshua Masasu
Icyo gihe bashakana, Apotre Masasu avuga ko yari umusore ukirangiza amashuri(Kaminuza)ukunda Imana ariko ubayeho nabi cyane. Umugore we yamubereye imfura babana neza mu buzima bw’ubukene bwamaze imyaka igera muri ine kugeza bahinduriwe amateka.
Intumwa Masasu ubwo yabwirizaga muri Patmos of Faith Church
Abakristo b'itorero Patmos of Faith
Uyu ni Pastor Bosco Nsabimana uyobora Itorero ryari ryatumiye Apotre Masasu Yoshua
Mu magambo ye, Apotre Masasu Yoshua yagize ati “Uyu mugore mureba,uyu,...dushakana nari agasore karangiza amashuri ariko katagira ubuzima,gakunda Imana nari agakozi k’Imana ariko kameze nabi,Umwuka Wera yaje nta giceri(nta mafaranga yari yagatunze), turashakana tumarana imyaka ine, yambara igitenge kimwe,murabona ko mfite umugore mwiza imbere n’inyuma,...”
Apotre Masasu yemeza ko umugore we Pastor Lydia Umulisa Masasu ari mwiza imbere n'inyuma(k'umubiri no ku mutima)
Apotre Masasu umwe mu bayoboye itorero rifite abakristo benshi mu Rwanda, iyo avuga ubutumwa ahantu hatandukanye aba yatumiwe, kubera byinshi byiza Imana yamukoreye ikamuhindurira amateka, avuga ko bimutera kuyishima bimuvuye ku mutima ndetse akarushaho kuyikorera uko bwije n’uko bucyeye.
Iyo arimo yigisha mu iteraniro ndetse n’iyo aganira n’inshuti ze Apotre Masasu avuga ko ibanga akesha ibyo afite byose n’urwego agezeho ko ari akarago bivuze kwibera mu buzima bwo gusenga no kwinginga Imana ndetse buri mwaka uyu mushumba akaba yiyiriza ubusa igihe kingana n’iminsi 40 yibera mu butayu yiherereye n’Imana nyuma yayo akongera kwiyiriza indi minsi 40 hamwe n’abakristo b’Itorero Restoration.
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO