Kuri uyu wa 12 Kamena 2017, MTN Rwanda yatangije kumugaragaro 'MTN Irekure', uburyo bushya buzafasha abakiriya ba MTN guhamagara bisanzuye bakaganira n’abantu bakoresha imirongo ya MTN Rwanda.
Gaspard Bayigane ushinzwe imenyekanishamikorwa muri MTN Rwanda, yavuze ko iyi ‘Voice Packs’ bazanye ari mu rwego rwo kugeza udushya ku bakiriya ba MTN Rwanda. Abakoresha MTN bazajya bagura 'MTN Irekure' buri umwe ahitemo iminota ihagije yifuza, banamuhe SMS z’ubuntu.
Ku bakiriya ba MTN bashaka gutangira gukoresha MTN Irekure, barasabwa kwandika muri terefone zabo *140*1# bagakurikiza amabwiriza. Umukiliya wa MTN ahitamo mu buryo butatu ahita abona amaze kwandika muri telephone ye *140*1#, hanyuma akagura uburyo ahisemo akoresheje amafaranga afite muri telephone ye. Iminota uhabwa muri MTN Irekure, imara amasaha 24.
Iyo waguze MTN Irekure, kugira ngo urebe iminita usigaranyemo, ukanda *140# nyuma ugahitamo 6 ugahita ubona uburyo wakoresheje Voice pack yawe, ukabona iminota wakoresheje ndetse n'iminita usigaranyemo. Ubu buryo bukaba buguha iminota ihagije yo guhamagara abo wifuza bose bakoresha umurongo wa MTN. MTN Irekure ikaba yarashyizweho mu rwego rwo gufasha abakiriya ba MTN no kubagezaho ibyo bifuza.
Ku bijyanye na ‘Supa packs’ uburyo busanzwe bwo kugura iminota yo guhamagara, Bayigane Gaspard yavuze ko ubu buryo bugihari. Kugura iminota mu buryo bwari busanzwe ni ukwandika *140# ukaba wahitamo iminota ushaka, gusa iminota baheraho kuguha, igura amafaranga guhera ku 100 (100Frw) igakoreshwa mu gihe cy’umunsi umwe. Ushobora kandi kugura iminota igura guhera ku 1000Frw ukoresha mu gihe cy’iminsi irindwi (Icyumweru).
TANGA IGITECYEREZO