Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyatangije ku mugaragaro gahunda yo gufasha no korohereza abantu kumenya byinshi bifashishije internet.
Iyi gahunda bise “Oh, the things you’ll learn” ikaba ari gahunda MTN yashyizeho kugira ngo abafatabuguzi bayo babashe kwihuta mu iterambere babifashijwemo na internet. Ibi ikabikora yorohereza abantu kubasha kuyikoresha cyane cyane igabanya ibiciro byo kuyikoresha.
Nk’uko umuyobozi, ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, Bwana Norman Munyampundu yabitangaje iyi gahunda yashyizweho kugira ngo horoshywe kuba abantu bakoresha intenet bakongera ubumenyi bwabo mu buryo bworoshye.
Bwana Norman Munyampundu, ushinze ubucuruzi muri MTN Rwanda
Yagize ati “Internnet ni ikintu duhura nacyo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Nk’abantu bayikoresha rero dukenye koroherezwa kugira ngo tubashe gauhanahana amakuru, kwiga cyangwa se no gukora ndetse no kumenya amakuru y’ibibera hafi na kure yacu mu buryo butworoheye. Ibi rero nibyo MTN ishaka gufasha abantu muri gahunda yayo nshya.”
Ni muri uru rwego rero MTN yashyize hanze gahunda yise “Social Pack” gahunda y’igabanuka ry’ibiciro izajya ifasha abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga arizo Twitter, Facebook na Whatsapp ku mafaranga 50 ku munsi.
Iyi Social pack izajya iguha MB 25 ushobora gukoresha umunsi wose ariko ukazikoresha kuri izi mbuga nkoranyambaga uko ari 3 gusa arizo facebook, twitter na whatsapp. Kuyigura ni ugukanda *394*1# ukaba ushobora no kureba MB usigaranye ukanda *394#.
MTN ikaba yishimiye cyane kuba yafasha abantu guhanahana amakuru hakoreshejwe iternet ariko kandi ikaba inafite gahunda ya “Free Wikipedia” gahunda igufasha kuba wabona amakuru ku rubuga rwa Wikipedia ku buntu ukoresheje telefoni.
Iyi gahunda ikaba izafasha abantu kujya bagira ubumenyi bwinshi bakuye hafi yabo kandi ku giciro gito cyane.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO