Ikigo gitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba cyitwa Mobisol Rwanda Limited, nyuma y’umwaka umwe n’amezi kimaze gitangijwe mu Rwanda aho gitanga amashanyarazi ahendutse kandi yizewe, kugeza ubu ingo z’abanyarwanda zisaga ibihumbi 7 nizo zikoresha aya mashanyarazi.
Nk’uko bitangazwa na Alexis Ruzigura umwe mu bakozi b’ikigo Mobisol Rwanda Ltd ushinzwe ibijyanye n’amasoko, avuga ko hari inyungu nyinshi nko kuba umuntu ufite aya mashanyarazi ashobora kuyimukana, gucanira abaturanyi be kugeza ku bantu (ingo) 10 no kwishyura ubwishyu bwa buri kwezi ukoresheje MTN Mobile Money.
Bwana Ruziga Alexis ushinzwe amasoko mu kigo Mobisol Rwanda Limited
Ruziga Alexis akomeza avuga ko hamwe na Mobisol, ubuzima burushaho kuba bwiza kuko ikiguzi cyayo gihwanywe na serivise baguha. Abakoresha iyi sisiteme ngo nta mpungenge zo kubura umuriro bongera guhura nazo na cyane ko no mu gihe cy’imvura nta kibazo kibaho ku bantu bakoresha amashanyarazi ya Mobisol.
Ikiganiro Petero yagiranye n'umukozi wa Mobisol bahuriye ku isoko
Izindi nyungu ziri mu gukorana na Mobisol, ni uko ushobora kwiteza imbere ukaba wakora ubucuruzi ukaba rwiyemezamirimo ukajyana amashanyarazi mu byaro ahataba amashanyarazi asanzwe akoreshwa. Kugeza ubu Mobisol itanga amashanyarazi ari mu ngano ebyiri arizo: watts 100 ndetse na watts 200.
Umuntu wese ushaka ifatabuguzi rya Mobisol, atoranya mu buryo bune buhari ubukwiranye n’ubushobozi bwe, nyuma akishyurira icyarimwe ibikoresho bitanga umuriro ari byo pano yakira ingufu zituruka ku zuba, icyuma kigenzura imirasire y’izuba, bateri, ampure, itara rigendanwa n’igikoresho cyo gusharija telefone igendanwa.
Ku bantu bifuza ubundi busobanuro ku bijyanye n’aya mashanyarazi atangwa na Mobisol Rwanda Ltd, bashyiriwemo nimero yo guhamagara ku buntu ariyo: 2345 aho usobanurirwa ibyo wifuza byose. Iki kigo gifite amashami y’ubucuruzi ahantu hatandukanye ariho : Nyabugogo, Nyamata, Ngoma, Nyagatare, Nyanza, Musanze na Rwamagana.
Hano ni Kimihurura ahari icyicaro cya Mobisol ku rwego rw'igihugu
Ikindi ni uko abifuza aya mashanyarazi bashobora kugera muri Expo Ground i Gikondo ahari kubera imurikagurisha bagasobanurirwa birushijeho ndetse bakabasha no kwibonera ibicuzwa byabo bihendutse kandi byizewe.
Inzu Mobisol ikoreramo iherereye Kimihurura barimo kuyishyiramo amashanyarazi ya Mobisol
HAMAGARA KU BUNTU BAGUSOBANURIRE BYINSHI BIJYANYE N'AMASHANYARAZI ATANGWA NA MOBISOL,HAMAGARA IYI NIMERO KU BUNTU (2345)
TANGA IGITECYEREZO