Kigali

BRALIRWA yatashye ku mugaragaro uruganda rushya rw'ibinyobwa bidasembuye-AMAFOTO

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:25/06/2014 20:19
0


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Kamena 2014, BRALIRWA yatashye ku mugaragaro uruganda rwenga ibinyobwa bidasembuye, rugizwe n’imashini nini izajya ikora imirimo yakorwa n’abakozi 70, rukaba rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyari zisaga 42 z’amafaranga y’u Rwanda.



Umuhango wo gutaha uru ruganda, wayobowe na Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, wari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Heinken muri Afurika, ndetse n’umuyobozi mukuru wa BRALIRWA Jonathan Hall n’abayobozi bashinzwe amashami atandukanye muri urwo ruganda.

PM

Minisitiri w'Intebe Pierre Damien Habumuremyi asobanurirwa n'umuyobozi wa BRALIRWA ku birebana n'ibikorwa bagezeho

Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru wa BRALIRWA Jonathan Hall yatangaje ko intambwe bamaze kugeraho irimo kuvugurura uruganda, bakoresha ikoranabuhanga, bizatuma barushaho kunoza imikorere, bakabasha guhaza isoko ryose uru ruganda rufite.

PM

Minisitiri w'Intebe yabanje gushyira indabo ku rwibutso rw'abakozi barindwi ba BRALIRWA bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Urwibutso

Mu ijambo rye, umushyitsi mukuru ari we Minisitiei w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yasabiye abakozi basimbuwe n’iyo mashini, kuzafashwa kugira ubuzima bwiza, banatozwa kwihangira imirimo.

Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yagize ati: “Nahoze nganira n’umuyobozi wa BRALIRWA, namubajije ikibazo, ngo ko mbonye mwageze ku bintu byiza cyane, ariko iyo ukoze automatisation (gukoresha ikoranabuhanga) hari abakozi bagenda. Abo bakozi muzabafasha iki ?”

Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko umuyobozi w’uru ruganda yamwemere ye ko hari ikizabikorwaho, aboneraho kubasabira kuzatozwa kwihangira imirimo.

PM

Minisitiri w'Intebe yatemberejwe mu ruganda anerekwa imashini nshya igize uruganda rwenga ibinyobwa bidasembuye

Uru ruganda rugizwe n’imashini nini, ikora ibinyobwa bidasembuye (fanta) kuva winjijemo ibyifashishwa (Matiere Premiere) kugeza bihindutse ikinyobwa cyuzuye, rukaba rwuzuye rutwaye akayabo ka Miliyari zisaga 42, iyo mashini ikaba yasimbuye abakozi 56.

PM

Minisitiri w'Intebe Pierre Damien Habumuremyi asobanurirwa imikorere y'uruganda

PM

Abari bitabiriye uyu muhango batemberezwa mu ruganda

PM

Indangamuco

Kanda hano urebe amafoto y'umuhango nyirizina wo gutaha uruganda rwa fanta

 Amafoto: Primature






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND