Kigali

Bralirwa Ltd yasuye Inyarwanda Ltd isogongeza abakozi bayo ku nzoga 'Amstel Malt' iherutse gushyira ku isoko-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/05/2018 21:53
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2018 Bralirwa Ltd yasuye Inyarwanda Ltd aho ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Adresse, isogongeza abakozi bayo ku nzoga 'Amstel Malt' iherutse gushyira ku isoko, akaba ari inzoga ikozwe 100% muri Malt.



Ahagana isaa kumi n'imwe z'umugoroba ni bwo abakozi ba Bralirwa bari bageze aho Inyarwanda ikorera (La Bonne Adresse), nyuma y'akanya gato hatangira igikorwa nyir'izina cyo gusogongeza abanyamakuru n'abandi bakozi ba Inyarwanda ku nzoga yitwa 'Amstel Malt' yengwa na Bralirwa Ltd, akaba ari yo nzoga ya mbere uruganda rwa Bralirwa rwakoze ijana ku ijana muri Malt nyuma y'ubusabe bwa bwenshi.

Byukusenge Pierro ushinzwe imenyekanishabikorwa n'ibijyanye n'amasoko muri Bralirwa yatangaje ko gusura Inyarwanda.com babikoze mu rwego rwo gusogongeza no kumurikira abakozi bayo inzoga ya 'Amstel Malt' na cyane ko Inyarwanda iri mu bigo bakorana bya hafi bityo bakaba basanze ari byiza kuyigezaho ikinyobwa gishya cya Bralirwa. Byukusenge Pierro yagize ati:

Murabizi ko mu minsi ishize twasohoye ikinyobwa gishya cya Amstel Malt, ni muri urwo rwego twaje hano (ku Inyarwanda.com) kugira ngo tubabwire nka mwe nk'abantu dusanzwe dukorana mu bikorwa bitandukanye, tubabwire ko twazanye ikinyobwa gishya kugira ngo tunabasogongezeho gacyeya munumve uko kimeze.

Byukusenge Pierro

Byukusenge Pierro (ibumoso) umukozi wa Bralirwa

Byukusenge Pierro avuga ko iyo wanyweye Amstel Malt bucya umeze neza ugakora akazi kawe neza. Ati: "Ni inzoga nziza ifitemo alcool ya 5 ku ijana ku buryo ushobora kuyinywa n'ejo ugakomeza akazi nta kibazo. Ikozwe ijana ku ijana muri Malt." Yakomeje avuga igiciro cy'iyi nzoga, ati: "Icupa rya 33Cl ni 600Frw nk'igiciro cya Bralirwa." Kugeza ubu 'Amstel Malt' iri mu gihugu hose na cyane ko Bralirwa buri uko isohoye ikinyobwa gishya ihita ikigeza mu gihugu hose mu kanya nk'akp guhumbya.

Bralirwa

Bamwe mu bakozi ba Bralirwa ubwo bari basuye Inyarwanda Ltd

Bamwe mu bakozi ba Inyarwanda.com basogongeye kuri iyi nzoga, bavuga ko iryoshye cyane ndetse by'akarusho ngo ntabwo imena umutwe dore ko iyo uyinyweye, bucya umeze neza ugakomeza akazi kawe. Emmy Nsengiyumva umwe mu banyamakuru ba Inyarwanda.com wasogongeye kuri 'Amstel Malt', avuga ko iyi nzoga ari nziza cyane kuko itandukanye n'izindi ajya anywa zikamumena umutwe. Iradukunda Dieudonne uzwi nka Desanjo na we wasogongeye kuri 'Amstel Malt' avuga ko iyi nzoga itandukanye n'izo asanzwe anywa. Ati: "Itandukanye n'izindi nsanzwe nywa, iraryoshye pe, ntabwo njye yansindisha, nshobora kunywa amacupa atatu ntari nasinda"

Bralirwa

Desanjo avuga ko ashobora kunywa amacupa atatu kandi ntamusindishe

InyarwandaInyarwandaInyarwandaInyarwanda

Iyo nzoga 'Amstel malt' ikozwe ijana ku ijana muri Malt

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA BYUKUSENGE PIERRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND