RFL
Kigali

Afrifame Pictures yashyiriyeho ababyeyi uburyo bwo gushimisha abana ku minsi mikuru yabo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:16/09/2015 14:14
0


Nyuma y’uko isanzwe ibatunganyiriza amashusho y’ibikorwa bitandukanye harimo n’ubukwe, kuri ubu Afrifame Pictures yazanye serivisi yo gufasha ababyeyi gushimisha abana babo mu minsi mikuru y’amavuko, imibatizo n’ibindi birori.



Afrifame Pictures ni inzu itunganya amafoto n’amashusho ishamikiye ku kigo cya Inyarwanda Ltd.  Kuri ubu Afrifame Pictures yazanye uburyo bushya bwo gufasha ababyeyi kubafatira amashusho n’amafoto mu minsi mikuru y’abana babo mu rwego rwo kubabikira urwibutso bazabereka igihe baba bamaze kuba bakuru.

Iyi gahunda yiswe’Album y’umwana’ izajya ikorwa na Afrifame Pictures mu gufata amafoto ndetse n’amashusho mu gihe cy’umunsi mukuru runaka umwana azajya aba afite. Ibi Afrifame Pictures ibikora yifashishije ibikoresho byayo byo ku rwego rwo hejuru kandi bigakorwa n’abazobereye muri aka kazi.

Impamvu buri mubyeyi wese akwiriye kwitabira iyi gahunda

Nibyiza ko umwana agira urwibutso  kuva akivuka kugera abaye mukuru

Mu myaka yo ha mbere iterambere ritarasakara , abantu benshi bagiraga ibirori n’iminsi mikuru ndetse myiza yagakwiriye kubabera urwibutso haba kuribo ndetse no ku miryango yabo. Kubera ko ibyuma bifotora byari bitarasakara kandi atari buri wese wari kubasha kubyigondera, ya minsi mikuru abenshi bayibara mu nkuru batakwereka amafoto cyangwa amashusho. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo’Ntawanga ibyiza arabibura’. Abantu bavutse mu myaka ya 1970 cyangwa 1980 kumanura, ni bake wasangana ifoto yabo bakiri bato nyamara atari uko bari banze kuyagira ahubwo ari uko byatewe n’ibihe uko byabibategekaga.

 

 

Afrifame Pictures isanzwe imenyerewe mu gufotora ibirori binyuranye harimo n'ubukwe

Ntacyiza nko kubasha kubika amafoto y’umwana wawe kuva avutse kugeza abaye mukuru ukamwereka uko yagiye akura, iminsi mikuru yagiye agira, abayitabiriye, …biramushimisha cyane kandi akarushaho guha agaciro n’icyubahiro byisumbuyeho umubyeyi we kuko aba abona ko koko ntako atagize ngo amwiteho mu bwana bwe. Igihe aho kigeze biragoye ko umwana wazamuha ibisobanuro mu myaka yo mu gihe kizaza by’uburyo wananiwe kumufotoza kandi ntacyo wari ubuze.

Urwibutso rushimisha buri wese

Ku itariki 12 Kanama 2015 nibwo twabagejejeho inkuru y’umusore w’umushinwa witwa Tian Li washyize ahagaragara amafoto ye 29 atangaje yagiye yifotozanya na se umubyara mu buryo bujya kuba bumwe buri mwaka uko yabaga yizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Ku myaka 29 amaze avutse afite amafoto 29 yagiye yifotozanya na se kuri buri sabukuru ye y’amavuko

Amafoto ashobora kuba impano nziza umubyeyi yaha umwana we. Kugeza nubu uyu musore azirikana igikorwa se yakoze gikomeye cyo kumufotoza kuva akiri uruhinja 

Uyu musore wagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo yasangizaga aya mafoto inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yishimira  cyane se umubyara watekereje iyi foto y'umuryango izahoraho iteka ryose ibibutsa igihango bafitanye. Kuva mu kwezi kwa Nyakanga bwo yashyiraga aya mafoto ye ku rubuga nkoranyambaga rwa WeChat, ubu akomeje gutungura no gutangaza benshi aho abasaga miliyoni bamaze kuyareba ari nako bayahererekanya.

Na we nk’umubyeyi wakora igikorwa gisa nk’iki kandi ukongeraho no kujya ufata amafoto y’urwibutso y’iminsi mikuru y’umwana wawe. Mu gihe kizaza azabibonamo indi shusho ndetse abe yabibonamo urukundo ruhebuje wamukunze kuva ukimwibaruka.

Ni impano iruta izindi  umubyeyi yaha umwana we

Impano nziza si ifite agaciro gahambaye, impano nziza ni izahoraho kandi igaragaza ibihe byahise. Abahanga  mu gutanga impano bavuga ko impano nziza ari iyo uzaha umuntu agahora ayireba. Nuha umwana wawe urwibutso rw’ibihe yagiye anyuramo mu buto bwe, iteka uko azajya areba amafoto n’amashusho ,azajya azirikana uwabimukoreye .

Ni kugiciro gito cyane

Gutegura umunsi mukuru ntabwo ari ibintu biba byoroshye, niyo mpamvu iyi gahunda ya ’ Album y’umwana’ yashyiriweho ababyeyi iri ku giciro gito kugirango babashe kurushaho guha abana babo impano zidasaza kandi bazakenera mu gihe kizaza kandi badahenzwe.  

10 bambere bazakora Booking bazakorerwa iyi Service kubuntu

Nkuko ubuyobozi bwa Afrifame Pictures bubitangaza, iyi gahunda nshya yashyizweho ifite akarusho kuko ababyeyi 10 ba mbere bazasaba kubikorerwa, bazabikorerwa nta mafaranga batanze. Iyi Promosiyo izarangirana na 10 ba mbere gusa.

Ibikoresho

Bimwe mu bikoresho bya Afrifame

Ibikoresho

Afrifame Pictures ifata amashusho n'amafoto yifashishije ibikoresho byayo bigezweho

Isi aho igeze, iterambere ririhuta, ibikoresho bifata amafoto n’amashusho biri ku rwego rwo hejuru kandi bigendanye n’igihe biri kwiyongera umunsi ku wundi. Mu rwego rwo guha abayigana serivisi nziza ndetse no gufata amafoto n’amashusho utagira isoni  zo kwereka inshuti n’abavandimwe, Afrifame Pictures ikoresha ibikoresho bigezweho ndetse n’abakozi b’inzobere .

Uretse iyi serivisi  nshya ya’ Album y’umwana’, Afrifame Pictures isanzwe itanga na serivisi zo gufata amashusho n’amafoto ku bafite ubukwe, gufata amashusho  y’indirimbo z’abahanzi zitandukanye, gukora filime, inama, ibirori n’ibindi binyuranye kandi ku giciro utasanga ahandi .

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri iyi gahunda ya ‘Album y’umwana’  cyangwa kuzindi serivisi zitangwa na Afrifame Pictures , wahamagara kuri 0788304594.  Gukora booking , wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame ariyo booking@afrifamepictures.com Niba ushaka kujya ubona amakuru n’amafoto yerekeye Afrifame Pictures, kanda Like kuri iyi page yo kuri Facebook.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND