RFL
Kigali

Symphony Band, Nel Ngabo na Igor Mabano bahuje imbaraga mu ndirimbo ishima buri wese uhihibikanira iterambere rye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2020 9:22
1


Itsinda Symphony Band, Nel Ngabo na Igor Mabano bahuje imbaraga mu ndirimbo bise “Respect”, ishima buri muntu wese uhibibikanira iterambere rye akagerageza inzira zose zishoboka, ngo abone aho apfumurira.



Symphony Band bavuga ko amafaranga yose umuntu abona, adakwiye gutuma avirira urugendo yatangiye, kuko macye abyara menshi, ndetse igihe kikagera akarwira. 

Nel Ngabo wo muri Kina Music aririmba avuga ko ukwiye gushimwa niba ubyuka ugiye gushakisha icyo kubaho. Ati “Ni ukuri ukwiye icyubahiro.”

Avuga ko ababyuka bicaye ku ndege mu Giporoso, Biryogo n’ahandi, igihe kizagera ubuzima buhinduke n’abo bitwe abanyamafaranga.

Yunganirwa na Igor Mabano, uririmba avuga ko ntawe ukwiye gucibwa intege n’ibyo akora buri gihe ariko akabona bidakunda, kuko ‘bizarangira gafashwe’.

‘Respect’ n’iyo ndirimbo ya mbere itsinda rya Symphony Band risohoye, nyuma y’uko Ariel Wayz, yikuyemo ku mpamvu atanga z’uko ashaka guteza imbere urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.

Ku wa 28 Kanama 2020, Ariel Wayz yabwiye Kiss Fm, ko yamaze kuva muri Symphony Band, Ati “Symphony ni abavandimwe banjye ariko igihe kirageze ngo nite ku bintu byanjye. Byari kugorana gukomezanya, ndashaka gukora umuziki wo kuvugira abantu bari mu buzima butari bwiza. Icyerekezo cy’umuziki wanjye gitandukanye n’icya Symphony Band.

Symphony Band ivuga ko gusimbuza Ariel Wayz, atari ibintu byihutirwa, kuko bashyize imbere gukora ibikorwa bibateza imbere. Bati “Turacyabyigaho.”

Symphony Band irihariye mu matsinda yo mu Rwanda, imaze iminsi ifite ibiraka mu kuririmba mu maserukiramuco n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Iri tsinda ryaherukaga gusohora indirimbo ‘Igitabo’, na ‘Hey’ zatangije urugendo rw’abo rw’umuziki nk’abahanzi bigenga.

Nel Ngabo na Igor Mabano baririmbye mu ndirimbo 'Respect' bakoranye na Symphony Band

Itsinda rya Symphony Band bavuze ko bataratekereza gusimbuza Ariel Wayz muri iri tsinda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RESPECT' YA SYMPHONY BAND, NEL NGABO NA IGOR MABANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyokwizerwa david3 years ago
    Well





Inyarwanda BACKGROUND