RFL
Kigali

Kim Jong Un yasabye imbabazi Koreya y’Epfo ku iyicwa ry’umuturage w’iki gihugu

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:25/09/2020 17:29
0


Umuyobozi mukuru w’Igihugu cya Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yasabye imbabazi kuri uyu wagatanu kubera iraswa ry’umugabo wo muri Koreya Y’Epfo, warashwe murwego rwo kwirinda isakara rya COVID-19.



Kuri uyu wagatanu umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yasabye imbabazi Koreya y’Epfo—ibintu bitamenyerewe—bitewe n’urupfu rw’umugabo w’iki gihugu warashwe, nk’ uko byatangaje n’Umunjyanama w’Igihugu mu by’umutekano muri Koreya y’Epfo.

Izi mbabaza zasabwe nyuma y’uko rubanda n’abanyepolitiki bari byatangiye kugaragaza uburakare batewe n’iki gikorwa. Ni mu ibarwa yohererejwe Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, iturutse mu biro bya United Front muri Koreya ya Ruguru. 

Iyi barwa isaba imbabazi yoherejwe nyuma y’umunsi uyu mugabo w’umunye-Koreya y’Epfo yishwe arashwe, ndetse bikaba binavugwa ko ingabo za Koreya ya Ruguru zafashe umubiri we ziwushyira mu mavuta/peterori hanyuma uratwikwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Suh Hoon, umujyanama mu bijyanye n’umutekano muri Koreya y’Epfo, yavuze ko Kim Jong Un yasabye ko bamutangira ubutumwa busaba imbabazi bikomeye, ko ndetse iyi barwa inizeza ko igikorwa nk’icyo kitazasubira.

Koreya ya Ruguru kandi yananditse ivuga ko ifite Ikizere cy’uko igikorwa nk’iki kitazangiza imbaraga zaherukaga gushyirwa mu kubaka Ikizere hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mugabo warashwe agapfa ubwo yari mu mazi ahuriraho ibi bihugu byombi, yabuze muri iki cyumweru ariko bikajya bikekwa ko yaba yagiyemo abantu imyenda/amadeni, ubundi agahitamo guhungira muri Koreya ya Ruguru.

Gusa, umuvandimwe we Lee Rar-jin avuga ko atari buri wese ugiyemo abantu imyenda uhungira muri Koreya ya Ruguru, ko ndetse umuvandimwe we yari anamaze kugura ubwato bushya.

Bivugwa ko ingabo za Koreya ya Ruguru zarashe inshuri zirenga 10 kuri uyu mugabo ubwo yageragezaga guhunga aterekanye ibyangombwa. Gusa ingabo z’iki gihugu zigakomeza gutsemba zihakana ko zatwitse umubiri we

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND