Nelson Mandela yaragize ati “Uburezi ni intwaro ikomeye cyane ushobora gukoresha kugira ngo uhindure isi”. Uburezi ni ingenzi mu buzima bwa buri muntu wese ku isi. Gusa bugenda butandukana bitewe n'aho umuntu yabuherewe, igihe yabufatiyemo (generation), ndetse n’abamureze. Uburezi butangirira mu rugo bukagera no muri sosiyete.
Uyu munsi mu rwego rwo kubamara amatsiko twanyarukiye mu
byatangajwe ku byerekeye uburezi bwa za kaminuza zo mu Rwanda, tubashakira uko
zikurikiranye mu myanya ku rwego rw’isi ndetse n'iziza imbere kurusha izindi. Kuri
ubu tugiye kubagezaho Kaminuza 10 zo mu Rwanda ziza imbere kurusha izindi mu
kugira ireme ry’uburezi kw’isi ndetse n’imyanya ziriho ku rwego rw’isi.
10. University of Tourism Technology and Business Studies
Ku mwanya wa Cumi turahasanga University of Tourism
Technology and Business Studies izwi nka UTB. Iyi kaminuza ikaba iza ku mwanya
w’i 21315 ku rwego rw’isi mu kugira ireme ry’uburezi.
9. Protestant Institute Of Arts And Social Sciences
Protestant Institute Of Arts And Social Sciences ni Kaminuza
nkuru yigenga izwi nka PIASS. Iyi Kaminuza iza ku mwanya wa cyenda muri kaminuza
ziri mu Rwanda mu kugira ireme ry’uburezi ndetse no ku mwanya w’i 19123 ku
rwego rw’isi.
8. Universite Libre de Kigali
Universite Libre de Kigali ni Kaminuza nkuru yigenga izwi
nka ULK, tukaba tuyisanga ku mwaya wa munani ndetse n’umwanya w’i 17914 ku
rwego rw’isi. Ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1996. Ifite icyicaro i Kigali ariko
nayo ikaba ifite andi mashami mu bice bitandukanye by’ igihugu.
7. Kibogora
Polytechnic
Kibogora Polytechnic ni kaminuza yigenga izwi nka KP ikaba
iza ku mwanya wa munani muri kaminuza zo mu Rwanda zifite ireme ry’Uburezi
ndetse no ku mwanya w’ 17759 ku rwego rw’isi, ifite icyicaro mu karere ka
Nyamasheke intara y’Iburengerazuba. Yashinzwe mu mwaka wa 2012.
6. University of
Kigali
University of Kigali ni kaminuza yigenga izwi cyane nka UK
ikaba iza ku mwanya wa gatandatu muri kaminuza zifite ireme ry’Uburezi mu Rwanda
ndetse no ku mwanya w’i 17562 ku rwego rw’isi. Ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali ariko
ikaba ifite n‘ishami i Musanze.
Yashinzwe mu mwaka wa 2013.
5. University of Lay
Adventists of Kigali
Ku mwanya wa gatanu turahasanga University of Lay Adventists
of Kigali izwi nka UNILAK. Ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, gusa ikaba ifite
n'andi mashami mu ntara. Yashinzwe mu
mwaka wa 1997. Iyi kaminuza iza ku mwanya w’i 17530 ku rwego rw’isi.
4.Institut d'Enséignement Supérieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri)
Ku mwanya wa kane turahasanga Institut d'Enséignement
Supérieur de Ruhengeri izwi nka INES-Ruhengeri. Ikaba ifite icyicaro mu mujyi wa
Ruhengeri mu ntara y’Amajyaruguru. Yashinzwe mu mwaka wa 2003. Iyi kaminuza
ikaba iza ku mwanya w’i 16959 ku rwego rw’isi.
3. University of
Global Health Equity
Ku mwanya wa gatatu turahasanga University of Global Health
Equity izwi nka UGHE. Iyi kaminuza yashinzwe mu mwaka wa 2015, ikaba iza ku
mwanya wa gatatu muri kaminuza zikorera mu Rwanda ndetse no ku mwanya w’i 14099
ku rwego wr’isi.
2. Adventist
University of Central Africa
Ku mwanya wa kabiri turahasanga Adventist University of
Central Africa. Iyi kaminuza yashinzwe mu mwaka wa 1984, ikaba iza ku mwanya wa
kabiri muri kaminuza z’u Rwanda ndetse no ku mwanya w’i 12820 ku rwego
rw’Isi. Iyi kaminuza ikaba izwi ku izina rya AUCA.
1. University of
Rwanda
Ku mwanya wa mbere turahasanga kaminuza y’u Rwanda izwi nka
UR (University of Rwanda) ndetse ikaba iza ku mwanya w’i 3154 ku rwego
rw’isi. Iyi Kaminuza yashinzwe mu mwaka wa 1963. Kugeza ubu Iyi Kaminuza itanga
ubumenyi bushimwa na benshi.
Src: webometrics.info
TANGA IGITECYEREZO