RFL
Kigali

Yvan Buravan yavuze ku byo kuva muri New Level yarebereraga inyungu ze muri muzika-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2020 9:24
0


Umuhanzi Dushime Burabyo Yvan uzwi kandi nka Yvan Buravan, yatangaje ko atigeze ava mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa New Level, ahubwo ko ikipe bakorana yiyongereye ari nabyo byatunguye abantu.



Muri Kamena 2020, ni bwo byavuzwe ko Buravan yavuye muri New Level. Abavugaga ibi bashingiraga ku kuba mu bagize uruhare mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Low Key’ ntaho New Level igaragara. Icyo gihe byavuzwe ko uyu muhanzi yatangiye gufashwa na Bruce Intore usanzwe ukorana na Meddy.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Yvan Buravan yavuze ko amakuru y’uko yavuye muri New Level nawe yamugezeho, ariko ko atari ukuri ari nayo mpamvu atayahaye agaciro. Uyu muhanzi avuga ko buri wese agira uko atwara ibintu bye, binatuma hari ibyo agaragariza abantu, ibindi ntabyerekane.

Yavuze ko nta kibazo afitanye na New Level, ahubwo abavuze ko yavuye muri New Level, bashobora kuba barashingiye ku ikipe nshya yongewe muri New Level babonye ari gukorana n’ayo. Ati “Nta kibazo gihari. Ibintu byose biri mu murongo uko byahoze. Yewe! ni na byiza kurushaho, ahubwo harimo izindi mbaraga nziza nyinshi.”

Akomeza ati “Ikipe dukorana yariyongereye. Navuga nti '...hari igihe ushobora kubona nk’umuntu wiyongereyemo, ukavuga uti uyu ko ntari nsanzwe muzi akorana na Buravan. Bikaba ari byo byatera umuntu gutekereza atyo.”

Mu 2017 nibwo Buravan yatangaje ko yavuye muri New Level, ariko nyuma y’amezi atanu yayisubiyemo. Yahise akora ibikorwa bikomeye, asohora amashusho y’indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOW KEY' YA YVAN BURAVAN

Yafashijwe kumurika Album ye ya mbere ‘The Love Lab’ anegukana irushanwa ry’umuziki rya Prix Decouverte RFI 2018.

Yvan Buravan nk’umuhanzi uri mu kiragano gishya cy’umuziki, avuga ko mu bahanzi bakizamuka harimo ububyutse, bitanga ishusho y’uko umuziki w’u Rwanda uzakomera mu minsi iri imbere.

Anavuga ko mu bahanzi bakuru na bo bari gukora kandi mu buryo bugaragarira buri wese. Avuga ko yashimye kuba The Ben muri iki gihe ari gukorera umuziki we mu Rwanda, kuko hari benshi mu bahanzi bifasha.

Yavuze ko Bruce Melodie ari gukora akazi keza neza ashingiye ku bikorwa bitandukanye afite. Yashimye kandi abasore bakora injyana ya Kinyatrap, Nel Ngabo wo muri Kina Music n’abandi.

Umuhanzi Yvan Buravan yatangaje ko atigeze ava muri Label ya New Level nk'uko byatangajwe mu minsi ishize

Buravan uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Low Key' yavuze ko ikipe ya New Level yagutse ari nayo mpamvu benshi batekereje ko yaba yaravuye New Level

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI YVAN BURAVAN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND