RFL
Kigali

Alicia Keys yatangaje ko Diamond Platnumz azagaragara kuri Album ye nshya nk’umuhanzi akunda muri Afurika

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/09/2020 11:57
0


Umuhanzikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Alicia Keys yatangaje ko agiye gushyira hanze album nshya yiyitiriye ”Alicia” ya 7, aho avuga ko tariki 18 Nzeri 2020 izaba imaze kujya hanze. Iyi Album izagaragaramo abahanzi b’ibyamamare harimo na Diamond Platnumz.



Alicia Keys, yari yariteguye gushyira ahagaragara album ye, mu mezi yashize ariko biza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyabangamiye uruhando rwa muzika hirya no hino ku isi. Alicia Keys ikubiyemo indirimbo zasohotse mbere nka; "Underdog,", "Show Me Love " (yakoranye na Miguel), "So Done” yakoranye na Khalid), "Love Looks Better", "Perefect way to Die", "Time Machine", "Good Job n’izindi.

For new book, Alicia Keys looks to the past to find herself - ABC News

Alicia Keys

Album ya mbere ya Alicia Keys yasohotse mu mwaka wa 2001. Muri Kamena, yaririmbye indirimbo ye yakunzwe cyane “Perefect Way To Die” muri BET Awards. Keys kandi yagaragaye muri Grammy 2020 mu ntangiriro z'uyu mwaka, aho we na Brittany Howard bakoranye indirimbo “Underdog”.

Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afurika cyane cyane mu gihugu akomokamo cya Tanzaniya, akaba umwe mu bamaze kugeza umuziki w’Afurika ku ikarita y’Isi, azagaragara kuri Album ya Alicia, kubera ibikorwa byinshi yakoze akigarurira impande zitandukianye z’abakunzi ba Muzika.

Alicia Keys Announces New Album 'A.L.I.C.I.A.' | Rap-Up

Iyi alubumu ya Alcia, Diamond azagaragaramo, igizwe n'indirimbo 17, muri zo Diamond Platnumz azagaragaramo mu ndirimbo ze 2 gusa  arizo; African beauty yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare Omario, ndetse n’indirimbo NaNa yakoranye n’umuhanzi wo muri Nigeria, Mr Flavour.

Diamond to be immortalized in stone? Accepts offer

Diamond umuhanzi ukunzwe muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND