Matthew David Hughes ushinjwa kuvogera urugo rw’umuraperi Eminem muri Michigan yavuze ko yinjiye muri uru rugo afite gahunda yo kwivugana Eminem nk'uko byemejwe mu rukiko.
Umugabo ushinjwa kuvogera urugo rw’umuraperi Marshall
Mathers uzwi nka Eminem muri Mata uyu mwaka yabwiye Eminem ko yinjiye iwe afite
gahunda yo kumwambura ubuzima nk'uko byemejwe n’umuhagarariye mu rukiko
kuri uyu wa gatatu.
Eminem w’imyaka 47 y’amavuko yatangiye gushakisha uyu
mugabo winjiye mu rugo rwe nyuma y’iperereza ryakozwe ryemeje ko ari Matthew
David Hughes. Amakuru avuga ko ubwo uyu mugabo yinjiraga kwa Eminem mu rugo nta
ntwaro yari afite.
Mu ibazwa rya mbere ryabaye ubwo uyu mugabo [Matthew]
yabazwaga ku byaha akurikiranweho, Eminem yabajije uyu mugabo icyatumye yinjira
mu rugo rwe amusubiza ko yaje afite gahunda yo kumwica. Bwana Richard Glanda
uhagarariye Matthew mu mategeko yatangarije itangazamakuru ko umukiriya we yemera
ko ibi yabivuze koko.
Matthew Hudges yabwiye Eminem ko yinjiye iwe mu rugo afite gahunda yo kumwivugana
Mu buhamya uhagarariye polisi [Adam Hackstock] yatanze
mu rukiko yavuze ko Matthew Hughes yakoresheje itafari mu kumena idirishya ry’inzu
ubwo Eminem yari aryamye nyuma yo guca mu rihumye abashinzwe umutekano. Eminem
yaje kubyuka akanguwe n’intabaza (Security Alarm) ni ko guhita abona uyu mugabo
mu nzu ye. Ubwo Eminem yabyukaga ngo yaketse ko ashobora kuba ari mwishywa we
winjiye mu nzu ye.
Marshall Mathers uzwi nka Eminem
Matthew Hughes wagejejwe mu rukiko kuri uyu wa gatatu akurikiranweho
icyaha cyo mu rwego rwa mbere cyo kuvogera urugo rw’abandi ndetse no kugerageza
kwangiza ibikorwa by’abandi. Uyu mugabo yahise ajyanwa muri gereza nyuma yo gutabwa
muri yombi. Ubwo uru rubanza rwabaga ntago Eminem yari ahari ariko umuhagarariye
mu mategeko yakurikiraga ibibera mu rukiko akoresheje ikoranabuhanga.
Matthew Hughes ubushinjacyaha bwamusabiye ko yishyura
izahabu y’amadorali ibihumbi mirongo itanu ($50,000) gusa umucamanza ntago icyi
cyifuzo yacyemeye aho yavuze ko ubwamamare bwa Eminem butaba impamvu yo gufata
icyemezo cye.
Amakuru avuga ko uyu mugabo [Matthew] atagira aho aba
(Homeless) ndetse n’umwunganira mu mategeko yashyizweho n’urukiko. Glanda wunganira
Matthew mu mategeko avuga ko umukiriya we ashobora kuba afite ikibazo cy’uburwayi
bwo mu mutwe, aho yakomeje avuga ko yagerageje gushaka ibimenyetso byafasha uyu
mugabo mu rubanza ariko Matthew akamwangiye.
Uru rubanza ruzakomeza kuwa 28 Nzeri nyuma y’uko
umucamanza Jacob Femminineo Jr. azaba amaze kubona ibimenyetso bifatika byo
gukomeza uru rubanza.
Src: Fox News & Rap Up
TANGA IGITECYEREZO