Ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, abategura irushanwa rya Miss Supranational ryitabirwa n’u Rwanda bizihije isabukuru y’imyaka 11 bamaze baritegura, bavuga ko bari kuva mu bwiza bajya mu bundi
U Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 byitabira Miss Supranational kuva mu 2011. Uwamahoro Yvonne waserukiye bwa mbere u Rwanda ni we wari ufite ishingano zo guhitamo umukobwa userukira u Rwanda kuva icyo gihe.
Mu 2019 ni bwo kompanyi ya KS Ltd ya Nsengiyumva Alphonse yatangiye gutegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda, risiga hamenyekanye umukobwa userukira u Rwanda muri Miss Supranational.
Mu 2012 u Rwanda rwaserukiwe na Kubwimana Simbi, 2013 hagiye Miss Mutesi Aurore Kayibanda, 2014 Umwali Neema Larissa, 2015 Gisa Sonia, 2016 Miss Akiwacu Colombe, 2017 Ingabire Habiba, 2018 Uwase Clementine [Tina] n’aho 2019 u Rwanda rwaserukiye na Umunyana Shanitah.
Umukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Supranational yitwa Oksana Moria akomoka muri Ukrain. Yambitswe ikamba mu birori bikomeye byabaye ku wa 05 Nzeri 2009, mu mujyi wa Plock muri Poland.
Abategura iri rushanwa, bavuze ko batangira byari inzozi ngari zajemo kuvamo intego ikomeye, banyura mu ruhuri rw’ibibazo ariko ngo baracyafite urugendo rurerure.
Bavuze ko bashimira Umuyobozi Mukuru wa Miss Supranational, Bwana Gerhard Parzutkha von Lipinski, kubyo amaze kugeza kuri iri rushanwa kuva aritangije mu myaka 11 ishize.
Ngo biteguye gukomeza kuzamuka ingazi n’ubwo bagenda bahura n’imbogamizi mu rugendo rwabo. Bati “Twavuye kure ariko tucyafite n’urugendo rurerure rwo gukora.”
Bavuze ko bishimira umusaruro w’ibyo bamaze kugeraho, bizeza ko bazakomeza kuvugurura iri rushanwa rikagera ku rwego rwiza.
Bashimye imiryango y’abakobwa bitabira iri rushanwa, abakobwa bamaze kwegukana amakamba bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, abataregukanye ikamba n’abandi bagira uruhare mu iterambere ry’iri rushanwa.
Bati “Abantu bose bakomeje kudushyigikira n’abandi bohereza ibitekerezo by’ibyo twakosora muri iri rushanwa. Turabashimiye kubwo kubana natwe muri uru rugendo. Mwarakoze cyane.”
Ubwo iri rushanwa ryatangizwaga mu 2009 ryitabiriwe n’ibihugu 40. Ubu nyuma y’imyaka 11 Miss Supranational ryitabirwa n’ibihugu birenze 80.
Iri rushanwa ryatangiye ritambuka kuri Televiziyo zitari nyinshi. Ubu rirekanwa mu bihugu byinshi byo ku Isi, aho ribera muri Poland. Rikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 100 bo mu bihugu birenga 140.
Mu 2019 iri rushanwa ryegukanwe na Anntonia Porsild [Poxwild] wo muri Thailand. Yambitswe ahigitse abakobwa 79 barimo na Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 11.
Yambitswe ikamba asimbura Miss Supranational 2018 Valeria Vasquez of Puerto Rico washimiwe uko yabaniye abategura iri rushanwa mu gihe cy’umwaka amaranye ikamba.
Bavuga ko bishimiye kumuha ikaze mu muryango w’abakobwa batwaye ikamba rya Miss Supranational.
Abakobwa begukanye amakamba muri Miss Supranational 2019 ibera muri Poland
Uwamahoro Yvonne waserukiye u Rwanda bwa mbere mu irushanwa rya Miss Supranational ryizihiza imyaka 11
Ingabire Habibah uherutse kurushinga yaserukiye u Rwanda muri 2017
Miss Umunyana Shanitah ni we waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2019
Uwase Clementine [Tina] yaserukiye u Rwanda mu 2018
TANGA IGITECYEREZO