RFL
Kigali

USA: Rich 1 yasohoye mixtape yise ‘Ubufindo mu murwa’ iriho indirimbo yakoranye na Green P n’abandi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2020 12:34
0


Umuhanzi Rich 1 ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye mixtape ya kabiri muri uyu mwaka wa 2020 yise “Ubufindo mu murwa” ivuga ku rukundo n’ubuzima busanzwe.



Iyi mixtape iriho indirimbo esheshatu zirimo ‘Ubufindo mu murwa’ yitiriye iyi mixtape, ‘Mu murwa’ yakoranye na Ish Kevin uri mu bahanzi batanga icyizere, ‘Guarantee’, ‘Umumararungu’ yakoranye n’umuraperi Green P waciye muri Tuff Gang na ‘Ku ndege’ yakoranye na Big Z. 

Ije isanganira indi ‘mixtape’ ya mbere uyu muhanzi yasohoye muri Gicurasi 2020 yise ‘Ku gasozi’ ikomoza mu buzima yanyuzemo mbere y’uko ajya kuba muri Amerika, aho ari kubarizwa muri iki gihe.

Uyu muhanzi abarizwa muri Label yitwa The Beam Beat Records ya Producer Laser Beat umaze iminsi ishyira imbaraga mu gukora indirimbo zizamugarura mu kibuga cy’aba-Producer bakomeye.

Rich 1 yabwiye INYARWANDA, ko yatekereje gukora iyi mixtape y’indirimbo esheshatu bitewe n’ibyo yari amaze iminsi yibazaho cyane cyane kubyo abantu banyuramo mu buzima bwa buri munsi.

Yavuze ko yahuje ibitekerezo bye n’ubutumwa yashakaga gutanga abikubira kuri iyi mixtape iteguza Album ye ya mbere nk’umuhanzi wigenga.

Ati “Natekereje gukora iyi mixtape kugira ngo nkore ikintu kitamenyerewe muri muzika yacu kubijyanye n’ubutumwa by’umwihariko ngenda ngarukaho ku buzima.”

Akomeza ati “Umwuka ni impano ikomeye Imana yaduhaye. Ntawabasha kuwugura n’ubwo abantu bikomeza. Ibi mbagarukaho mu ndirimbo yanjye yitwa ‘Ubufindo’. Mu ncamake ngaruka kucyo nise Trap Mutupu ariwo mwihariko wanjye.”

Uyu muhanzi urimo gushyira imbaraga mu muziki we yavuze ko buri ndirimbo igize iyi mixtape azayikorera amashusho, kandi ko mu byumweru biri imbere atangira gusohora imwe ku yindi. 

Mixtape ya mbere ya Rich 1 yise ‘Kugasozi’ igizwe n’indirimbo nka ‘Kugasozi’ yakoranye na Samlo, ‘No Shortcut’ yakoranye na Gisa Cy’Inganzo, ‘Twenty Twenty’ na ‘Uyu munsi’ yakoranye n’umuraperi Fireman.

Iyi mixtape ikubiyemo ubutumwa butandukanye yatanze yisunze injyana ya Hip&Hop ndetse na Trap Music.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu 2015 ari nabwo yasohoye indirimbo ye ya mbere. Ageze muri Amerika yakomeje kwandika indirimbo ariko agorwa no kubona Producer yizeye wabasha kumukorera indirimbo nk’uko yabyifuzaga.

Umuhanzi Rich 1 wo muri Amerika yasohoye mixtape ya kabiri muri uyu mwaka yise "Ubufindo mu murwa"


Rich 1 yavuze ko mixtape ebyiri yasohoye muri uyu mwaka zigize Album ya mbere azasohora mu minsi iri imbere

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 6 ZIRI KURI MIXTAPE "UBUFINDO MU MURWA" YA RICH 1

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND