RFL
Kigali

Yverry yakoze indirimbo isaba abasezeranye kubabarirana aho gushyira imbere gatanya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2020 8:41
0


Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), iherutse kugaragaraza ko mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko; umwe aca inzira ze.



Iyi mibare yo mu 2019 itanga ishusho y’uko gatanya ziyongereye mu Rwanda, kuko mu 2018 imiryango yemerewe gutandukana ari 1311. 

Umuhanzi Rugamba Yverry yifashishije indirimbo ye yise ‘Love you more’ yasohoye, yasabye buri wese kugira umutima utanga imbabazi ku mukunzi we kurusha uko yihutira gufata icyemezo cyo gutandukana nawe.

Uyu muhanzi aririmba avuga ko abakundana bakwiye guhana imbabazi inshuro zirenze 1000 mu rwego rwo gusigasira urukundo rwabo, aho kugira ngo batandukanye.

Yverry avuga ko bitumvikana ukuntu wananirwa kubana n’uwo mwasezeranye ariko ugakomeza gukururana n’uwo mutasezeranye kubana igihe cyose.

Ati “Ese isezerano n’icyo kigoye”. Asobanura ko udakwiye gutuma uwo wakunze kuruta abandi ari nawe ubabara kurusha abandi.

Asaba buri wese gutekereza bibaye ngombwa ko ajya gutumira abantu ngo bitabire gatanganya ye ‘divorce’ nk’uko yabikoze abatumira mu bukwe. Avuga ko ntawe bitakoza isoni.

Yverry avuga ko yanga urunuka ‘divorce’ bityo ko umuntu akwiye kugira icyiza abwira umutima we cyatuma areka gutekereza ibibi.

Ati “Tekereza divorce igusaba gutanga invitation nk’uko ujya gusezerana wabigenje isoni wajya uyitangana.”

Iyi ndirimbo ‘Love you More’ ije isanganira izindi z’uyu muhanzi zirimo ‘Aragiye’, ‘Quarantine Love’ yatuye umukunzi we, ‘Nduwawe’, ‘Umutima’ n’izindi.

Uyu muhanzi amaze iminsi akora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abakobwa batewe inda bagatereranwa n’imiryango ndetse n’abazibateye.

Umuhanzi Yverry yasabye abasezeranye gukomera ku isezerano ry'uko bazatandukanwa n'urupfu


Yverry avuga ko gatanya itagashyizwe imbere mu rukundo rw'abemeranyije kubana akaramata

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOVE YOU MORE' Y'UMUHANZI YVERRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND