RFL
Kigali

Mugisha Clement yinjiye mu muziki uhimbaza Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2020 16:08
0


Mugisha Clement yinjiye mu bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Ndaje”. Iyi ndirimbo ‘Ndaje’ yasohoye ihumuriza umuntu wese usenga ariko akabona nta mpinduka mu buzima kandi ugasanga hari abahirwa mu buzima badakijijwe.



Mugisha yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo nyuma y’uko aganiriye n’inshuti ye y’umukobwa ikamubwira ukuntu yubaha Imana ariko agahorana ibibazo byinshi. Ati “Yambwiye ko hari ibyo asaba Imana ntibimpuhe ariko akabona abadasenga nibo bagirirwa neza. Iyi ndirimbo ‘Ndaje’ ibahe ihumure ko Yesu/Yezu aje kubagirira neza.”

Uyu muhanzi avuga ko ubu yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo adateze kuzahagarika, kandi ko afite intego y’uko azahumuriza abantu muri rusange agendeye ku nkuru ya Yakobo. Mugisha avuga ko atatekerezaga kwinjira mu muziki, ahubwo ngo yumvaga umwanya we yawuharira cyane kwandikira indirimbo korali zitandukanye.

Avuga ko icyemezo cyo kwinjira yagifashe nyuma y’uko asohoye indirimbo ‘Turwanye Corona’, avuga ko yashimwe na benshi. Ati “Yasohotse neza niko guhita numva ko nakomeza nkashyira n’ibindi bihangano byanjye hanze by’ubutumwa bwiza kandi numva mbikunze cyane.”

Mugisha avuga ko afite intego y’uko gospel yo mu Rwanda yavugwa no mu bindi bihugu bitandukanye ‘abantu bose bakamenya y’uko mu Rwanda ntawe udakorera Imana kandi mu buryo butandukanye’.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TURWANYE CORONA' YA MUGISHA CLEMENT

Binyuze mu ndirimbo, uyu musore aherutse guhurira mu gitaramo cyitwa ‘One spirit’ cyarimo Serge iyamuremye, Adrien misigaro na Israel Mbonyi.

Mugisha yatangiye umuziki akiri umwana kugeza aho yaririmbye muri korali Amahoro ADEPR Remera, akomeza gukorera umurimo w’Imana mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique. Kuri ubu Mugisha ari kubarizwa mu Rwanda mu gihe asanzwe atuye muri Mozambique n’umuryango we.

Umuhanzi Mugisha Clement yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Ndaje' atangiza urugendo rwe rw'umuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAJE' Y'UMUHANZI MUGISHA CLEMENT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND