RFL
Kigali

Ulimwengu Jules yanyomoje amakuru avuga ko yamaze kugaruka muri Sunrise FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/08/2020 10:25
0


Rutahizamu w’Umurundi wakiniye Rayon Sports na Sunrise Fc zo mu Rwanda, Jules Ulimwengu, yahakanye yivuye inyuma amakuru yavuzwe ko yamaze kumvikana na Sunrise yahozemo ndetse yanayisinyiye amasezerano yo kuzayikinira imyaka ibiri iri imbere.



Kuri uyu wa gatatu nibwo hacicikanye amakuru ko Jules Ulimwengu yamaze kugaruka muri Sunrise yakiniye mbere yuko yerekeza muri Rayon Sports, ndetse yanahawe Miliyoni 5 z’amanyarwanda asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Aganira n’indundi, Jules Ulimwengu yahakanye amakuru amwerekeza muri Sunrise ndetse anavuga ko nta gahunda afite yo kugaruka gukina mu Rwanda.

Yagize ati: “Ayo makuru siyo sinzi naho babakuye jewe ndi hano muri Guinea Equatorial kandi siniteze kugaruka mu gihugu c’urwanda vuba”.

Jules ulimwengu avuga ko akiri mu gihugu cya Guinea Equatorial ariho ari kuvugana n’amakipe atandukanye aho bizakunda akaba ariho azakina ariko nta gahunda yo kugaruka gukina mu Rwanda afite vuba.

Jules Ulimwengu yavuye mu Rwanda mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019/20 utangira nyuma y’uko yambuwe indangamuntu y’u Rwanda mu nkubiri yo gukurikirana abazibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahita yerekeza mu igeragezwa muri Shaanxi Chang’an Athletic yo mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa, ariko ntibyakunda ko ahakina kubera icyorezo cya Coronavirus cyahise gitangira muri icyo gihugu.

Ubwo yasubiraga iwabo mu Burundi, yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo muri Mutarama 2019, avuye muri Sunrise FC na yo yagezemo mu mpeshyi ya 2018 avuye muri Les Jeunes Athletiques yo mu Burundi.

Mu mwaka umwe yamaze akina mu Rwanda, yatsinze ibitego icyenda mu mikino 13 yakiniyemo Sunrise FC mu gihe muri Rayon Sports yatsinze ibitego 11 bya Shampiyona n’ibitego bitanu mu Gikombe cy’Amahoro.


Ulimwengu yatsindiye sunrise FC ibitego 9 mu mikino 13 yayikiniye  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND