Kurira ni igikorwa cyo kumanuka kw’amarira aturutse mu maso bigaterwa n’impamvu zitandukanye zaba amarangamutima, uburibwe cyangwa kuba amaso ubwayo yatakaza amarira kubera uburwayi.
Amarangamutima yatera kurira ashobora kuba uburakari, ibyishimo, umubabaro n’ibindi.
Kurira bizana inyungu runaka mu mubiri w’umuntu
ariko binagira ingaruka mbi. Amarira abamo ibinyabutabire bifite aho bihuriye
no guta umutwe bityo usohoye amarira bikamwongerera kuruhuka. Kurira kandi
cyane cyane ku mwana muto ni ikimenyetso cy’ubuzima bwiza ariko bishobora no
kugabanya ubudahangarwa bw’umuntu.
Ikindi buriya kitari kiza cy’amarira ni uko igihe
umugore aririye hafi y’umugabo uwo ariwe wese, bimugabanyiriza ubushake bw’imibonano
mpuzabitsina. Ibi binyura mu gutakaza ibinyabutabire bikora nka rukuruzi (chemosignal ) bihuza abantu bikunze gusohokera mu marira cyangwa mu byuya umuntu
abira.
Muri rusange abagabo
bafite impamvu bahuriraho mu kurira zirimo urupfu, gutandukana n’uwo bakundaga
cyangwa uburwayi n’izindi zikomeye. Gusa abagore bo ngo bashobora kurira kenshi
no kubera utundi tuntu tworoheje nko gutongana, kumeneka kwa mashine, ibyo
areba kuri televiziyo mu gihe abagabo barira ku mpamvu zikomeye.
Ubushashakashatsi bugaragaza
ko umugore ashobora kurira inshuro 4680 mu bihe bye byose mu gihe umugabo
atarenza kimwe cya kabiri cya ziriya nshuro abagore barira.
Umugore ashobora kurira
inshuro 6 mu kwezi, inshuro 72 mu mwaka mu gihe umugabo ashobora kurira inshuro
zitarenze 3 mu kwezi.
Itandukaniro riri hagati
y’umugore n’umugabo mu kurira risobanuka neza hifashishijwe inyigo ku bijyanye
n’ubuzima igaragaza ingano y’imisemburo bafite.
Ubushakashatsi bwo muri
2012 bwagaragaje ko umugore agira umusemburo witwa Prolactin ufasha mu gukora
amashereka igihe yabyaye, akaba awurusha umugabo. Uyu musemburo rero wifitemo
ku rwego rwo hejuru ubushobozi bwo gukurura amarira y’amarangamutima bikaba
ariyo mpamvu uzayasangana abagore cyane kurusha abagabo.
Imisemburo y’abagabo rero
nayo ifite imbaraga mu kubabuza kurira cyakora umugabo ufata imiti ya kanseri
yo mu dusabo tw’intanga we ashobora kurira kenshi kuko iriya miti igabanya
imisemburo yo mu bugabo.
Uretse kuba umugabo
atarira cyane nk’umugore kubera imisemburo yabo, ubusanzwe na sosiyete ifata
kurira nk’ibitaragenewe isura n’uburyo karemano ku bagabo. Iyo bibaye ubona ko
abantu bumiwe, mbese ntibabibona kimwe.
TANGA IGITECYEREZO