RFL
Kigali

Hateguwe irushanwa ‘Head’s Up’ rigamije kuzamura impano nshya mu muziki Nyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2020 8:31
0


Ikigo cya ‘Genesis Broadcasting Network’ cyateguye irushanwa ry’umuziki ryitwa ‘Head’s Up Competition’ rizaba rigamije kuzamura impano nshya mu muziki Nyarwanda.



Kwiyandikisha muri iri rushanwa bizatangira Taliki 03 Kanama bisozwe ku wa 31 Kanama 2020. Kwiyandikisha bizajya bikorerwa kuri Website ya www.genesisbizz.com  

Abemerewe guhatana ni abafite impano mu kuririmba ariko havuyemo abamaze kuba ibyamamare. Abiyandikisha bagomba kuba bari hagati y’imyaka 10 na 35 y’amavuko.

Irushanwa rizatangira taliki ya 12 Nzeri 2020 aho icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’abantu 80 bazarushanwa hagasigaramo 40 aribo bazakomeza guhatana kugera hasigayemo icumi bazagera ku cyiciro cya nyuma.  

Irushanwa rizajya riba buri cyumweri binyuze imbonankubone (live) kuri Genesis TV.

Taliki ya 6 Ukwakira 2020 hazatangazwa urutonde rw’abantu 40 batsinze bakwiye gukomeza mu kindi cyiciro.

Abo bose bazarushanwa kugeza taliki ya 13 Ukuboza 2020 hasigaremo icumi gusa ari nabo bazaba bageze mu cyiciro cya nyuma.

Abo icumi bazaba batsinze bazakorana indirimbo ivuga ku irushanwa rya ‘Head’s Up’. Nyuma yaho buri muhanzi azaba yarakoze indirimbo ye ari nayo azaririmba mu gihe azaba ari imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Niragire Marie France wateguye iri rushanwa yavuze ko icyo agamije ahanini ari ugufasha abana bafite impano ariko babuze aho bigaragariza kugira ngo abantu babamenye.

Ati “Gukora ibi nta y’indi nyungu mbifitemo ahubwo ni urukundo rw’umuziki kuko njya mbona abana benshi bafite impano ariko babuze ubushobozi cyangwa se aho banyura kugirango abantu babamenye ari nayo mpamvu tuzabakorera indirimbo tukabana n’andi mafaranga azabafasha muri urwo rugendo.”

Irushanwa biteganyijwe ko rizasozwa taliki ya 26 Ukuboza 2020, hazahembwa batatu bazaba babaye aba mbere.

Uzaba uwa mbere azakorerwa indirimbo esheshatu (Mini album) ndetse n’amashusho y’indirimbo ebyiri. Nyuma y’ibyo azanahabwa amafaranga angana na Miliyoni (1000 000frw).

Uwa kabiri azahembwa ibihumbi Magana atanu (500 000frw) naho uwa Gatatu azahembwa ibihumbi Magana atatu (300 000frw).

Iri rushanwa rizajya riba buri mwaka. Abahatana bemerewe kwiyandikisha ariko mu byiciro birimo injyana ya “RnB, Gospel, Hip-Hop, Gakondo na Afrobeat.”

Abazagira uruhare mu gutora abatsinze hazaba harimo akanama nkemurampaka kazaba gafite uruhare rwa 50%, gutorera kuri internet byo bizaba bifite 30% naho ubutumwa bwo mu ndirimbo hamwe n’uko bazitwara muri Studio byo bikazaba bifite 20%.

Marie France wateguye irushanwa 'Head's Up' yavuze ko bagamije guteza imbere abanyempano mu muziki

Uzegukana iri rushanwa azahembwa Miliyoni 1 Frw anakorerwe Album y'indirimbo esheshatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND