RFL
Kigali

Menya ibyiza bikomeye byo kogosha insya n’uburyo wakoresha ngo wirinde imiburu

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:21/07/2020 13:02
4


Kogosha insya ni kimwe mu bintu abagore n’abagabo bakunze gukora n’ubwo hari n’abatabikora ku mpamvu zabo bwite.



Hari rero abacika intege zo kongera kogosha bitewe n’uduheri duto twinshi dushobora kuza ku mubiri w’aho wogoshe, tukaryaryata ndetse tukaba twatuma umuntu akenera kwishima kuri uriya mwanya nyamara ni ibintu bitakorohera umuntu n’umwe kubikorera mu ruhame.

Uretse kuba uzogosha aba ashaka ko agira isuku, hari n’ibindi byiza byinshi tugiye kukugezaho muri iyi nkuru, turanakugezaho ibanga wakoresha mu kuzogosha ugatandukana na turiya duheri twazaga tukakubangamira.

Umuco wo kogosha insya waharawe cyane mu myaka y’1980 mu bihugu bya Egypt n’Ubugereki aho byakorwaga cyane n’indaya ngo zihorane isuku, bikaba na rimwe mu mahame ndangamwuga wabo muri ibyo bihe.

Kogosha insya rero hari abantu babikora kenshi aho usanga umuntu yiyogosha nibura rimwe muri buri minsi itatu hakaba n’abatajya bikoza iki gikorwa cy’ingenzi, ugasanga baboshye inweri mu bwoya bwo ku gitsina.

Kogosha ubu bwoya bukikije igitsina (insya) bigira imimaro ikomeye ikurikira:

1. Bikurinda infegisiyo cyane cyane ku gitsinagore

Ubusanzwe iyo ugize icyokere ku mubiri usanga ntahantu gisiga kitageze. Insya nyinshi rero ni kimwe mu bikurura icyokere ku myanya y’ibanga aho usanga byikusanyiriza hafi y’igitsina bikaba byaba indiri ya za mikorobe zishobora kugutera uburwayi mu gitsina burimo no kugira umwuka utari mwiza haba ku bagabo no kubagore.

Igihe umugabo agiye gutera akabariro n’umugore, bombi baba bagomba kubanza kwiyuhagira kugira ngo hirindwe ihererekanya rya mikorobe ziba zihishe mubyuya babize cyane cyane kubafite insya zitogoshe.

2. Kogosha insya bikurinda impumuro mbi ku mubiri

Inshuro nyinshi abantu bagira umwuka mubi, aho agucaho ukumva icyuka kidasobanutse, baba bafite ibyoya byinshi bitogoshwa ku mubiri wabo. Ibi birimo insya ndetse n’ubucakwaha buba bwarajemo umwanda bigatuma umubiri wose ukwira umwuka utari mwiza. Ibi rero iyo utogoshe aya moya ngo unakarabe neza nibiba ngombwa unifashishe isabune zabugenewe, uyu mwuka ntugenda.

Ikibazo cyo kugira umwuka utari mwiza gishobora no gukomoka mu muryango aho umwana aba ataritaweho akiri muto. Ababyeyi bamwe hari ubwo bakarabya umwana ntibiteho kumukarabya no mu maha nyamara biba ari ingenzi cyane. Ibi bituma iyo hatitaweho hamenyera wa mwuka ugasanga umwana arabikuranye atabizi, kera kabaye akishakaho ikibazo akakibura kandi yaragikuranye kuva kera.

Uko wakwiyogosha ukirinda ingaruka zo kurwara ibiheri

Niba ushaka kogosha insya cyangwa ubucakwaha, banza utose iyi myanya nibura iminota itanu kugira ngo amoya yorohe bitaza kugira ingaruka ku mubiri igihe waba uyakata uhatiriza. Ushobora no gusigaho amavuta yabugenewe aboneka kwa muganga no muri farumasi.

Irinde kogoshesha igikoresho inshuro zirenze imwe. Niba ukoresha jirete cyangwa urwembe, rukoreshwa rimwe gusa ubutaha ukazagura urundi. Hari abakora ikosa ryo kogoshesha igikoresho akakibika akazongera akagikoresha, ibi biri mu bituma ukuba cyane ku mubiri bikazana bya biheri abenshi batinya.

Witegereza ko zibanza gukura cyane, zogoshe kenshi gashoboka kandi uhitemo igihe kimwe cyo kujya ubikora. Niba ari rimwe mu cyumweru bihoreho, niba ari rimwe mu minsi itatu nabyo bihoreho. Bifasha umubiri kumenyera ikintu runaka bityo ntube wahura n’ingaruka zo kuwukorera ibintu bihindagurika.

Src: Clinicgists






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Stiven2 years ago
    Ndazogosha
  • SAMMUEL2 years ago
    MURAKOZECYARWOSEnangebyambayeho
  • HABIMANA11 months ago
    KOGOSHA INSYA KUBAGABO
  • Kurwa aisha3 weeks ago
    Murakoze kunyigisha kugosha insya





Inyarwanda BACKGROUND