RFL
Kigali

Ibyishimo mu muryango wa Perezida Kagame nyuma y'uko Ange Kagame yibarutse imfura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2020 13:16
0


Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibarutse imfura n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.



Perezida Paul Kagame yanditse kuri Twitter saa sita n’iminota 38’ zo kuri uyu wa Mbere, avuga ko umukobwa we yibarutse imfura kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020. Ati “Ejo twakiriye umwuzukuru! Ishya n’ihirwe kuri A&B [Ange Kagame na Bertrand]. Mbega ibyishimo.”

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bahamije isezerano ryabo ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019 mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’abantu bo mu miryango n’abandi batumirwa bari bahawe ubutumire.

Gusezerana imbere y’Imana byakorewe ku Kimihurura muri IFAK saa yine za mu gitondo, bombi bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu.

Nyuma y’ibi birori, Ange Kagame yasangije ibyishimo bye abamukurikira kuri Twitter, avuga ku rukundo akunda Bertrand. Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu ndirimbo za Salomo (Indirimbo ihebuje) maze agira ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”; ayo magambo ayaherekesha ifoto nziza ari kumwe n’umugabo we ku munsi w’ubukwe bwabo.

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo

Ibyishimo mu muryango wa Perezida Kagame nyuma y'uko umukobwa we yibarutse imfura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND