RFL
Kigali

Amnesty international iravuga ko Coronavirus imaze guhitana ubuzima bw’abaganga bagera ku 3000

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/07/2020 12:25
0

Abakozi bashinzwe ubuzima barenga 3.000 bazwiho kuba barapfuye bazize coronavirus nshya, nk'uko Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu uzwi nka Amnesty International,ubitangaza bitewe n’imikorere mibi y’akazi, umushahara muto, amasaha menshi n’ihohoterwa rikorerwa abakozi b’ubuvuzi mu bihugu bimwe na bimwe.



Muri raporo nshya yasohotse ku wa mbere, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu bwongereza wavuze ko Uburusiya bwapfushije abantu 545 uyu akaba ari wo mubare munini w’abakozi b’ubuzima bapfuye bazize COVID-19.

Amnesty yongeyeho ko ariko umubare w’abaganga bapfa ushobora kwiyongera cyane bitewe na raporo zitari nke.

Mu magambo ye, Sanhita Ambast, umushakashatsi wa Amnesty akaba n'umujyanama mu bijyanye n'uburenganzira mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco, yagize ati: "Kubera ko icyorezo cya COVID-19 kigikomeje kwihuta ku isi hose, turasaba guverinoma z’ibihugu byose gutangira gufatana uburemere ubuzima bw'abaganga, Birababaje cyane kubona leta zimwe na zimwe zihana abakozi kuko bavuze impungenge zabo ku bijyanye n'akazi gashobora guhungabanya ubuzima bwabo."

Brezile, yagaragaye nk'igihugu cya kabiri gifite umubare munini w’abanduye coronavirus ndetse n’impfu nyinshi nyuma y’Amerika, kugeza ubu ivuga ko hapfuye abaganga 351, mu gihe Mexico ifite abapfuye 248.

Mu gihe iki cyorezo gikomeje gukwirakwira, abakozi b’ubuvuzi bakunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga bavuga urugamba rutoroshye bahura narwo mu gihe bakora amasaha menshi mu bihe bigoye, Guverinoma nazo zamaganwe kubera kunanirwa gutanga ibikoresho bihagije byo kwirinda birimo  masike, amakanzu na gants ku baganga babo.

Amnesty yagize Iti: "Turahamagarira ibihugu byose byibasiwe na COVID-19 gukora isuzuma rusange ry’abaturage mu myiteguro yabo ndetse no guhangana n’iki cyorezo, hagamijwe kurushaho kurengera uburenganzira bwa muntu n’ubuzima mu gihe hakiriho iki cyorezo." Ambast.

SRC: Aljazeera News

 

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND