RFL
Kigali

Serge Iyamuremye na Fabrice N basohoye indirimbo 'Kwera kwawe' ikozwe mu buryo butamenyerewe - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/06/2020 14:42
0


Fabrice Ndagije uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye guhuza imbaraga na Serge Iyamuremye bakorana indirimbo bise 'Kwera kwawe' ikubiyemo ubutumwa busaba abantu gushima Imana mu byiza no mu bibi nk'uko n'Ijambo ry'Imana ribisaba.



Muri Bibiliya mu 1 Abatesaronike 5:18 haragira hati "Mu bibaho byose muhore mushima kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu". Iki cyanditswe ni cyo aba bahanzi Serge na Fabrice N bifashishije bandika indirimbo yabo 'Kwera kwawe'. Bavuga ko nta mpamvu n'imwe yabuza abantu gushima Imana. Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe mu buryo butamenyerewe cyane mu muziki dore ko buri muhanzi yaririmbiye aherereye, hakabaho guhuza amashusho.


Fabrice N ni ubwa kabiri akoranye indirimbo na Serge Iyamuremye

Si ubwa mbere Serge na Fabrice bakoranye indirimbo kuko hari iyo bakoranye mbere yitwa 'Mutima wanjye' yagiye hanze mu mwaka wa 2017. Kuri ubu rero bongeye bakorana indi ndirimbo bise 'Kwera kwawe' ivuga ko "Uwaremye amahanga, ari wowe ukwiriye gushyirwa hejuru. Amahanga yose amenye ko icyubahiro ari icy'Imana." Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Bruce & Boris naho amashusho atunganywa na Sinta & Samy.


Serge Iyamuremye yabwiye INYARWANDA ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yabo nshya ari ububwira abantu ko ibyo bacamo byose nta mpamvu yo kudashima Imana. Ati "Mu bibi no byiza dukwiriye gushima Imana no mu bihe bikomeye dushime Imana ni ko ijambo ry'Imana rivuga." Yavuze ko no muri ibi isi yugarijwe na Covid-19, ntacyabuza izina ry'Imana gushyirwa hejuru.


Serge na Fabrice bamaze gukorana indirimbo ebyiri ari zo: Mutima wanjye na Kwera kwawe

REBA HANO 'KWERA KWAWE' YA FABRICE N FT SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND